Umuririmbyi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo muri Urban Boyz yatangaje izina ry’umwana w’imfura baherutse kwibaruka, ndetse anashimira byimazeyo abantu bose bamubaye hafi.

Amy Blauman aherutse kwibaruka umwana w'umukobwa
Amy Blauman aherutse kwibaruka umwana w’umukobwa



Tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Manzi James na Amy buriye rutema ikirere berekeza mu gace ka Wenatchee gaherereye I Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America, icyo gihe Humble yabwiye itangazamakuru ko bajyanyweyo no kwiyerekana mu muryango ndetse no kuhabyarira imfura yabo.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Tariki ya 22 Gashyantare 2017 nibwo Manzi James yatangaje ko Amy Blauman yibarutse umwana w’umukobwa akaba yabyariye mu bitaro bya Central Washington Hospital.

Nyuma y’iminsi itanu bari kwa Muganga, Kuri ubu basubiye iwabo ndetse Manzi James yahise atangaza amazina y’umwana we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Humble Jizzo yagize ati “Dusubiye mu rugo nyuma y’iminsi itanu turi mu bitaro bya Central Washington Hospital, ndi kumwe n’umwamikazi wanjye Ariella Michelle Blauman-Manzi, Ndashimira cyane Urukundo rwanjye Amy, umuryango we, Abaganga badufashije, Inshuti n’imiryango badusengeye, Tuzabonana na buri umwe ningaruka iwacu.”



Umwana wa Humble Jizzo yitwa "Ariella Michelle Blauman-Manzi"
Umwana wa Manzi James yitwa “Ariella Michelle Blauman-Manzi”
Humble G yari afite ibyishimo nyuma yo kubona umwana w'imfura ye
Manzi James yari afite ibyishimo nyuma yo kubona umwana w’imfura ye



Akanyamuneza ni kose mu muryango wa Humble Jizzo na Amy Blauman
Akanyamuneza ni kose mu muryango wa Manzi James na Amy Blauman

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU