Mu rwego rwo kugira amavuriro afite inyubako zijyanye n’igihe, ibitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) biri mu nzira yo kwimurirwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.



Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko inyigo yo kwimura iri mu nzira kurangira, aho ngo bayifashijwemo na Guverinoma y’u Bushinwa.

Yakomeje avuga ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya i Masaka iteganyijwe gutangira uyu mwaka. Gusa akavuga ko adashobora kwemeza igihe imirimo yo kubaka izarangirira, bitewe n’uko inyigo itararangira neza.

Yagize ati: “Inyigo iri kugana ku musozo. Imirimo yo kubaka izatangira uyu mwaka ari na bwo tuzamenya neza igihe bizarangirira”.

Kugeza ubu ingengo y’imari yo kubaka ibitaro bya CHUK i Masaka ntabwo iratangazwa. Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kigaragaza ko aho CHUK iri ubu ngubu hateganyijwe kuzubakwa inzu zo guturamo zikodeshwa zizwi nka apartments.

Aya makuru twayahamirijwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Theobald Hategekimana, aho yashimangiye ko iyi gahunda yo kwimura ibi bitaro ihari, ikaba iri gutegurwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibitaro bya CHUK byubatswe mu mwaka wa 1918, bitangira gukora mu mwaka wa 1928, aho mu nytangiriro cyari Ikigo nderabuzima. Mu mwaka wa 1965 ni bwo byavuye ku kuba ikigo nderabuzima, bihinduka ibitaro.

Mu mwaka wa 2014, ubwo Ikigo nderabuzima cya Gitega kimurirwaga mu Rwampara, uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko na CHUK izimurwa, ibi ngo impamvu yabyo ngo ni ukuba inyubako zabyo zishaje cyane

Yagize ati: “Inyubako za CHUK ntizijyanye n’igihe kandi biri mu gice cy’Umujyi ugenda ukura hazamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi; haragenda haza umubyigano. Ubwabyo rero watekereza uko imbangukiragutabara ihetse umurwayi cyangwa umubyeyi izajya ihagera, izaba itwaye igihe kinganaga gute? Aho kugira ngo umubyeyi cyangwa umurwayi apfire cyangwa arembere mu nzira kuko yahuye n’imodoka zimubuza kugenda icyo gihe ivuriro rijya ahantu hashobora kugerwa byoroshye.”

Kugeza ubu ibi bitaro bizwiho kugira abarwayi benshi baturutse imihanda yose, aho hari n’aho baburaga n’ibitanda bajyaho.

Iyubakwa ry’ibi bitaro i Masaka, bije nyuma yaho muri iyi minsi hatangijwe kubaka ibitaro bishya byo ku rwego rw’Akarere biri kubakwa mu Murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, bikaba bizunganira ibya Muhima biri kuri urwo rwego.

bitaro by’ akarere ka Nyarugenge
Imirimo y’iyubakwa ry’iIbitaro by’ akarere ka Nyarugenge irarimbanyije (Igishushanyo mbonera cy’uko bizaba bisa bimaze kuzura).

Ni imirimo izatwara hafi Miliyari 6 z’amanyarwanda, aho kubyubaka biri mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU