Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 yizihije isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, Umukunzi we amubwira imitoma ihebuje.

Tariki ya 22 Gashyantare muw’I 1992 nibwo Aurore yabonye Izuba avukira mu mujyi wa Bujumbura ho mu gihugu cy’I Burundi, akaba umuhererezi mu bana bane (4), ni mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera.

Miss Mutesi Kayibanda Aurore yavukiye i Burundi ahagana muw'i 1992
Miss Mutesi Kayibanda Aurore yavukiye i Burundi ahagana muw’i 1992

Miss Mutesi Kayibanda Aurore amashuri y’inshuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje  amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza, Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yacyigiye  kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi (Construction).

Umukunzi we bamaranye igihe witwa Egide Fox yashyize hanze amashusho(Video) ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibihe byiza bagiye bagirana ndetse anavuga ko Aurore ari umunyabwenge udasanzwe.



Egide Fox amaze igihe kirekire akundana na Miss Aurore
Egide Fox amaze igihe kirekire akundana na Miss Aurore
Miss Mutesi Kayibanda Aurore n'umukobwa wuje uburanga n'igikundiro
Miss Mutesi Kayibanda Aurore n’umukobwa wuje uburanga n’igikundiro



Miss Aurore asigaye aba muri Amerika
Miss Aurore asigaye aba muri Amerika
Miss Mutesi Aurore yizihije isabukuru y'imyaka 26
Miss Mutesi Aurore yizihije isabukuru y’imyaka 26



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU