Mama wa Diamond Platnumz wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Bi Sandra azwiho kurengera umuhungu we Diamond ibi akaba ari byo bituma akunda kwibasirwa n’abafana bitewe n’amakosa atandukanye menshi uyu muhanzi akunda gukora.

Ibitutsi bya mama wa Diamond Platnumz byatumye benshi bamwibazaho



Nta gihe kinini gishize Diamond atandukanye n’umugore we Zari The Boss Lady, ibi akaba ari byo Bi Sandra ari guhangana nabyo mu ntambara itoroshye yatumye atukana n’abafana ibitutsi bibi cyane byerekeye ku babyeyi binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Ibitutsi bya mama wa Diamond Platnumz byatumye benshi bamwibazaho

Umufana wiyita Kichuna_wa_kinyaqsa yavuze ko Bi Sandra atari umugore mwiza kuko atamenya ko akuze anashaje ahubwo akirirwa ku mbuga nkoranyambaga ashaka ko abafana ba Diamond nawe bamuvugaho.

Ibi byatumye Bi Sandra nawe ananirwa kubyihanganira amubwira ko umugore mubi ari nyina wa mubyaye akaba ari yo mpamvu ameze nkuwataye umutwe.

Kichuna_wa_kinyaqsa nawe yahise asubiza Bi Sandra ko atareka kumubwira ko yirirwa ku mbuga nkoranyambaga ashakisha udusore two kumusambanya kuko ahorana irari ntaniyubahe biranga abantu bakuru ndetse anamubwira ko ari imbwa.

Ibitutsi bya mama wa Diamond Platnumz byatumye benshi bamwibazaho



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU