Urupfu rwa Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe nka Mowzey Radio rukomeje gushengura benshi haba abahanzi bagenzi be, Abo mu muryango we, Abayobozi bakomeye, Abakunzi ba Muzika b’abandi benshi.

Mowzey Radio yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.
Uyu muhanzi w’umunyempano yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.
Abantu benshi bakimara kumva iby’urupfu rwa Radio baguye mu kantu cyane, bamwe bagira ngo n’ibihuha gusa byaje kwemezwa n’abaganga ko uyu munyagikundiro muri Africa yamaze gusezera ku isi y’abazima.
Abahanzi batandukanye barimo nabo mu gihugu cy’u Rwanda bagaragaje ko bashenguwe bidasanzwe n’urupfu rwa Mowzey Radio witabye Imana afite imyaka 33.



















Biteganyijwe ko Mowzey Radio azashyingurwa ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2017, ahitwa Kagga mu gace ka Nakawuka ho mu ntara ya Wakiso.