Miss Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 yashyize hanze ifoto itavuzweho rumwe na benshi, ndetse bamwe banatangira kumushinja kwica umuco.

Miss Aurore ni umwe muri ba Nyampinga bakunzwe cyane ndetse bafatirwaho Icyitegererezo n’imbaga nyamwinshi, gusa hari ibikorwa bimwe na bimwe akora bigatuma bamutaranga.

Miss Kayibanda Mutesi Aurore arakunzIfoto Miss Aurore yashyize hanze yatumye yijujutirwa bikomeye
Miss Kayibanda Mutesi Aurore arakunzwe cyane mu Rwanda

Uyu mwari usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yifotoje ifoto yambaye Iherena ku Izuru maze bamwe bavuga ko ari amahano akomeye kuko ngo nta Nyampinga w’u Rwanda wagakwiye kwipfumuza amazuru kugira ngo ashyiremo amaherena.

Aurore yanenzwe bikomeye nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye amaherena mu izuru
Aurore yanenzwe bikomeye nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye amaherena mu izuru

Iyi foto ya Aurore yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagenda bagira icyo bayivugaho gusa umubare nyamwinshi w’abatanze ibitekerezo bamunengaga bikomeye.

Miss Aurore asanzwe afatwa nk'umukobwa w'icyitegererezo
Miss Aurore asanzwe afatwa nk’umukobwa w’icyitegererezo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU