Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 Irebe Natacha Ursule yabaye umunyeshuri wa mbere watsinze ku kigero cyo hejuru mu ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu mu amashuri yisumbuye mu gihe Igisonga cya mbere cyo cyatsinzwe bikabije.

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 ari mu 10 ba mbere batsinze neza ikizamini cya leta

Irebe Natacha Ursule wambaraga nimero ya 21 mu marushanwa y’ abahatanira ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda kuri ubu akaba yarakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ku kigo cy’ amashuri cya Riviera High School aho yize ibijyanye n’ Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi , mu amasomo 3 arimo amateka(History), ubukungu(Economics ), n’ ibijyanye no kwihangira akazi (Entrepreneurship) yabashije kubitsinda ku kigero cyo hejuru (Grande Distinction) aho afitemo (A) .

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 ari mu 10 ba mbere batsinze neza ikizamini cya leta
Nkuko bigaragara Irebe Natacha yagize amanota 73 mu Rwanda aza ku mwanya wa 8 mu abanyeshuri batsinze neza.

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 ari mu 10 ba mbere batsinze neza ikizamini cya leta

Icyo twakubwira ni uko Irebe Natacha atari ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y’ abahatanira ikamba rya Nyampinga, kuko ku ikubitiro mu mwaka wa 2015 Irebe Natacha ubwo yigaga muri Fawe Girls School yaje kwegukana ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri ndetse inzozi ze zaje kuba impamo yongera gutsindira ikamba rya nyampinga mu ishuri rya Riviera High School muri uyu mwaka akaza kongera kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2018 .

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 ari mu 10 ba mbere batsinze neza ikizamini cya leta

Naho Umunyana Shanitah we wigeze gusabirwa na Bishop Rugagi ngo azabe Miss Rwanda 2018 byaranze maze agira 16.

AMANOTA 16 NIYO UWABAYE IGISONGA CYA MBERE YABONYE MU KIZAMINI CYA LETA GISOZA AMASHURI YISUMBUYE.
AMANOTA 16 NIYO UWABAYE IGISONGA CYA MBERE YABONYE MU KIZAMINI CYA LETA GISOZA AMASHURI YISUMBUYE.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU