Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino ubanza na Ansé Reunion yo mu Seychelles, APR FC iri mu mwiherero i Shyorongingi ikomeje kwitegura umukino uzaba kuri iki cyumweru.

APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino wo ku cyumweruAPR FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize byayihesheje itike yo gukina imikino ya Confederation Cup uyu mwaka, ikaba yaratomboye ikipe ya Ansé Reunion yo muri Seychelles ndetse umukino ubanza uzakinirwa i Kigali kuri iki cyumweru kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15:30).

APR FC nyuma yo gukina imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ikaba yarahise ijya mu mwiherero i Shyorongi, aho imaze icyumweru yitegura uyu mukino ndetse n’ikipe ya Ansé Reunion nayo ikaba yaramaze kuhagera, APR ikaba ikomeje kwitegura mu buryo butandukanye bw’imyitozo bamaze iminsi bakorera i Shyorongi, uyu munsi bakaba bari bukorere imyitozo kuri sitade Amahoro arinaho bazakinira uyu mukino imyitozo iri butangire ku isaha ya saa tatu (09h00).

Abakinnyi ku geza uyu munsi bakaba bameze neza usibye abagize imvune nka Ngabonziza,Butera na Abouba abatazanagaragara kuri uyu mukino ariko abandi bakaba bameze neza.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU