Mu rukerera rwo kuwa kabiri i tariki ya 20 gashyantare 2018 i Kigali nibwo ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Basketball yaraye ihagurutse mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Mali aho igiye gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Chine.

Basketball yaraye ihagurutse mu Rwanda ijya Mali

Iyi kipe y’igihugu ya Basketball imaze iminsi ikora imyitozo yo gutegura iyi mikino y’amajonjoro y’igikombe cy’isi igiye gukinirwa mu gihugu cya Mali mu mujyi wa Bamako, ni mugihe umutoza Moise Mutokambari afatanyije na mugenziwe Aime Karim bitabaje abakinnyi basanzwe bakinira hanze y’igihugu babigize umwuga.

Ikipe y'igihugu ya Basketball yaraye ihagurutse mu Rwanda ijya Mali

Dore urutonde rw’abakinnyi n’abayobozi bagiye muri Mali

  • Mugabe Arstide (C/PatriotsBBC)
  • Ruhezamihigo Hamza(Canada)
  • Kami Kabange Milambwe(REG BBC)
  • Kaje Elie (REG BBC)
  • Shyaka Olivier(REG BBC)
  • Ndizeye Diedudone(PatriotsBBC)
  • Nkurunziza Walter(REG BBC)
  • Niyonkuru Pascal(Espoir BBC)
  • Kubwimana Kazingufu Ali (REGBBC)
  • Ndoli Jean Paul(IPRC-Kigali BBC)
  • Niyonsaba Bienvenue ( IPRC-South BBC)
  • Gasana Keneth (Morroco)

Abazaherekeza ikipe:

  • Umutoza mukuru: Mutokambali Moise
  • Umutoza wa mbere wungirije:Nkusi Aime Karim
  • Umutoza wa kabiri wungirije: Mwiseneza Maxime
  • Umutoza wongerera abakinnyi ingufu: Mwambari Serge
  • Umuganga w’ikipe: Muhawenimana Emmanuel
  • Ushinzwe kunanura abakinnyi: Uwimana Martin
  • Ushinzwe ubuzima bw’ikipe: Shema Butera Valentin

Umukino wa mbere ku ikipe y’uRwanda uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 aho bazakina n’ikipe y’igihugu ya Mali mbere yo guhura na Nigeria kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018. U Rwanda rusasoza rukina na Uganda ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU