Mu mukino wa Basketball wabaye mu mpera z’icyumweru mu ijonjora rya mbere ryaberaga muri Mali, aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda uwo mukino ngo rwizere kuzagera mu cyiciro gikurikiye rusabwa gutsinda umukino umwe.

Ikipe y'igihugu y'uRwanda ya Basketball amahirwe akomeje ku yoyoka

U Rwanda rwari rufite intego yo gutsinda imikino ibiri muri iryo jonjora, bikaruhesha kuba ikipe ya kabiri muri tsinda kandi rukaba rusabwa gutsinda umukino umwe ngo rwizere kuzitabira ayo marushanwa.

Mu itsinda u Rwanda rurimo rwatsinze umukino umwe ubanza rwakinnye na Mali rukayitsinda amanota 74-70.

Ikipe y’u Rwanda irasabwa kuzitwara neza mu cyiciro gikurikiye cy’ayo majonjora kugira ngo yizere kuzitabira ayo marushanwa, ariko amakipe atatu azarangiza ari aya mbere azahita akomeza mu ijonjora rya nyuma ry’ayo majonjora yose ya Afurika.



Amakipe 12 azashyirwa mu matsinda 2 ahure hagati yayo, ikipe izaba iya mbere izahita ibona itike y’igikombe cy’Isi.

Imikino yabaye kuwa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018

  • Nigeria 102-86 Uganda
  • Mali 70-74 Rwanda

Imikino yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018

  • Nigeria 108-53 Rwanda
  • Mali 79-76 Uganda

Imikino yabaye Kucyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2018

  • Uganda 79-63 Rwanda
  • Mali 59-82 Nigeria

Uko ayo makipe akurikirana nyuma yo gukina imikino ibanza muri iryo tsinda B):

  • Nigeria amanota 6 (+94)
  • Uganda amanota 4 (-3)
  • Mali amanota 4 (-24)
  • Rwanda amanota 4 (-67).



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU