Umusore w’icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, NGABO Leo uzwi nka Njuga cyangwa se Kadogo(Muri Film ya Seburikoko) yatangaje ikosa rikomeye yakoze mu bwana bwe, ndetse ahora yicuza.

Ngabo Leo uzwi nka Njuga
Ngabo Leo uzwi nka Njuga



Njuga n’umusore w’imyaka 24 akaba yaramamaye cyane muri Film nyarwanda nka Seburikoko, Sakabaka, n’izindi nyyinshi, si ibyo gusa kandi kuko Njuga yinjiye no mu muziki dore ko kuri ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo nka Wararahiye, Nyegera, Follow you yakoranye na Sat B n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Njuga yatangaje ikosa rikomeye yakoze mu bwana bwe ahora yicuza cyane.

Njuga yagize ati “Niga mu mashuri abanza(Primary) nafashe igipapuro ndakibumbabumba nkigira nk’ibuye ndangije ngikubita ku kibuno cya Mwarimu, abana twiganaga bahise bandega, ku ishuri baranyirukana, nsubiyeyo kugira ngo bampe imbabazi, bantegeka kujya nyura muri buri shuri(Kuva 1-6) nkababwira icyo nakoze ndetse nkanasaba imbabazi, Iryo niryo kosa numva ntazibagirwa ndetse mpora ndyicuza cyane.”

Njuga ngo akiri umwana yateye igipapuro mwarimu ku kibuno
Njuga ngo akiri umwana yateye igipapuro mwarimu ku kibuno



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU