Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo ikipe ya APR FC ikine na Ansé Reunion yo muri Seychelles yamaze kugera i Kigali, APR FC ikomeje kwitegura uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru.

Imvune za hato na hato, zikomeje kuba ikibazo muri APR Fc




N’ubwo APR ikomeje imyiteguro yu mukino, ninako bamwe mu basore bayo bakomeje kwibasirwa n’imvune, umukinnyi Butera Andrew umuze iminsi afite ikibazo cyo mu ivi amaze igihe atagaragara mu kibuga kuva yava mu kiruhuko bari bahawe n’umutoza Jimmyi Murisa cy’iminsi mikuru, gusa ngo arimo kumva agenda amererwa neza buhoro buhoro ngo akaba yizeye ko agaruka vuba mu kibuga.

Umukinnyi Ngabonziza Albert nawe akaba amaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu byanatumye atajyana n’abandi mu mwiherero. Si Butera na Ngabonziza gusa kuko na Sibomana Abouba nawe warwanaga no kugaruka mu bihe bye byiza nyuma y’imvune yagize akanabagwa, yongeye kugira imvune nkiyo yari yavunitse mbere ndetse akaba agiye kongera kubagwa.

Abouba yavunitse ubwo APR yakinaga umukino wa gishuti na Vision fc, asimbuka mu kirere ashaka guteza umutwe ku mupira wari hejuru akandagira nabi avunika umutsi uhuza ukuguru n’agatsintsino ku kuguru kw’imoso mbere bwo yari yavunitse ukuguru kw’iburyo, akaba ntagihindutse agomba kubagwa muri iki cyumweru.

Usibye abafite imvune batazagaragara mu mukino wo kuri iki cyumweru, Twizerimana Onesme nawe ntazagaragara kuri uyu mukino nyuma yo guhagarikwa n’umutoza kubera imyitwarire mibi akaba atari no mu mwiherero n’abagenzi be aho barimo kwitegura umukino wa Confederation Cup.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU