Amazi n’ingenzi cyane ku buzima bwacu bwa buri munsi, kuko uretse kuba yica icyaka, burya amazi n’umuti w’indwara zikomeye zananiranye.

Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze.



Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y’amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n’indwara zidasobanutse.

Amazi n'ingenzi k'ubuzima bw'umuntu
Amazi n’ingenzi k’ubuzima bw’umuntu

Uretse kuba wanywa amazi asanzwe, ni byiza ko mu gitondo unywa amazi y’akazuyazi kugira ngo imikorere y’umubiri wawe ikomeze kugenda neza, ndetse bifasha cyane igifu.

Muri iyi nkuru twabateguriye, urabasha kwirebera ingano y’amazi ukwiye kunywa bitewe n’ibiro ufite:




Umuntu ufite ibiro 36 Agomba kunywa Litiro 1.2 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 45 Agomba kunywa Litiro 1.5 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 54 Agomba kunywa Litiro 1.7 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 63 Agomba kunywa Litiro 2 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 72 Agomba kunywa Litiro 2.3 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 81 Agomba kunywa Litiro 2.6 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 91 Agomba kunywa Litiro 3 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 100 Agomba kunywa Litiro 3.3 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 109 Agomba kunywa Litiro 3.5 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 118 Agomba kunywa Litiro 3.8 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 127 Agomba kunywa Litiro 4.2 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 136 Agomba kunywa Litiro 4.5 z’amazi k’umunsi

Umuntu ufite ibiro 145 Agomba kunywa Litiro 4.7 z’amazi k’umunsi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU