Ibirori bya Miss Rwanda byaberaga mu nyubako ya Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 24 Gashyantare 2018 bisojwe umwari witwa Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda, yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 asimbura Iradukunda Elsa wari umaranye iri kamba umwaka wose.

Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018




Iradukunda Liliane watorewe kuba Miss Rwanda 2018 afite imyaka 18 y’amavuko, akaba areshya na 1.70 cm, Umubyeyi we yatangaje ko yishimye cyane kuko ngo Isezerano yabwiye Imana irarisohoje, yashimangiye ko imyitwarire ye idashidikanywaho.

Yahawe n'indabo
Yahawe n’indabo
Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018

Liliane yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.

Miss Rwanda yari imaze hafi amezi abiri, aho abashinzwe kuyitegura banyuze mu ntara z’igihugu bagatoranya abakobwa 20 bakabajyana mu mwiherero wabereye I Nyamata, bakahava baza mu birori nyamakuru byo guhitamo umwari wahize abandi bose byabereye muri Convention.

Ahagana mu masaha ya Saa Moya nibwo ibirori nyirizina byatangiye ku mugaragaro, abantu baturutse hirya no hino bakaba bari babukereye baje gushyigikira abakobwa b’uburanga.

Imodoka Miss ari buhabwe irateguye
Imodoka Miss ari buhabwe irateguye
Abakobwa babanje gutambuka biyerekana
Abakobwa babanje gutambuka biyerekana
Sandrine Ishija ni umwe bagize akanama nkemurampaka
Sandrine Ishija ni umwe bagize akanama nkemurampaka
Sonia Rolland yari ahari
Sonia Rolland yari ahari
Rwabigwi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Rwabigwi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Miss Jolly nawe yari yabaye umwe bagize akanama nkemurampaka
Miss Jolly nawe yari yabaye umwe bagize akanama nkemurampaka

Buravan yaririmbye
Buravan yaririmbye

Mu bakobwa 20 bari baragiye I Nyamata, babanje guhitamo 10 bari bukomeze mu cyiciro cyibanziriza icya Nyuma, amazina y’abakobwa 10 babanje gukomeza ni :

  1. Uwase Ndahiro Liliane
  2. Iradukunda Liliane
  3. Ishimwe Noriella
  4. Umunyana Shanitah
  5. Irebe Natacha Ursule
  6. Dushimimana Lydia
  7. Umuhoza Karen
  8. Umutoniwase Paula
  9. Uwase Fiona
  10. Ingabire Divine

Mu bakobwa 10 bari bamaze gutambuka, habayeho akanya ko kugira ngo buri umwe wese agende aca imbere y’abagize akanama nkemurampaka maze bamuzabe ibibazo, hanyuma baze gutoranya 5 bahize abandi mu gusubiza neza.




Abagize akanama nkemurampaka babanje kwiherera, maze bagaruka batangaza ko abakobwa 5 aribo babashije kubona amahirwe yo kujya mu cyiciro cya Nyuma.

Abakobwa 5 bageze mu cyiciro cya nyuma ni:

  1. 1.Iradukunda Liliane
  2. 2.Ishimwe Noriella
  3. 3.Umunyana Shanitah
  4. 4.Dushimimana Lydia
  5. 5.Irebe Natacha Ursule
Batanu bakomeje
Batanu bakomeje
Miss Rwanda 2017 n'ibisonga bye bari bahari
Miss Rwanda 2017 n’ibisonga bye bari bahari

Abakobwa batanu (5) bagize amahirwe yo kujya mu cyiciro cya Nyuma banyuze imbere y’abagize akanama nkemurampaka, maze bahatwa ibibazo na Miss Sonia Rolland, hanyuma aba Judje barongera bajya kwiherera kugira ngo bagaruke batangaza Miss Rwanda 2018.

Nyuma yo kuva mu mwiherero, abagize akanama nkemurampaka bagarutse batangaza abakobwa bahize abandi.

  • Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
  • Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
  • Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
  • Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
  • Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
  • Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
  • Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane
Liliane ntago yiyumvishakaga uburyo yabaye Miss Rwanda 2018
Liliane ntago yiyumvishakaga uburyo yabaye Miss Rwanda 2018
Iradukunda Elsa niwe wambwitse ikamba Iradukunda Liliane umusimbuye
Iradukunda Elsa niwe wambwitse ikamba Iradukunda Liliane umusimbuye
Yahawe n'indabo
Yahawe n’indabo



Iradukunda Liliane abaye Miss Rwanda 2018 asimbura Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017
Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018 asimbura Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU