Abakiniye ikipe ya Volleyball ya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB-Indatwa n’Inkesha) mu myaka itandukanye, barimo n’abayihesheje ibikombe, bari mu bazitabira irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, bakazaba bafite ikipe mu cyiciro cy’abawigeze (Veterans).

Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba muri Volleyball riratangira muri weekend



Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 17 na 18 Gashyantare 2018, ni bwo Umuryango wa Volleyball mu Rwanda uzaba wibuka Nyakwigendera Padiri Kayumba Emmanuel, wahoze ari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Leta rw’i Butare (G.S.O.Butare).

Nyakwigendera azibukwa mu irushanwa yitiriwe, uyu mwaka rikaba ryitezwemo ibishya byinshi birimo nk’irushanwa rya Beach Volleyball ridasanzwe, uyu mwaka kandi mu makipe azaseruka hakaba harimo n’iy’abahoze ari abanyeshuri muri GSOB Padiri Kayumba yabereye umuyobozi, aba bakazakina mu cyiciro cy’abawigeze (Veterans).

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi wa GSOButare-Indatwa n’Inkesha yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa ryiswe ‘Memorial Kayumba’ ryatumiwemo amakipe yose agize FRVB, ay’abawigeze (Veterans) ndetse n’andi atatu yo mu mahanga.

Ati “Twandikiye amakipe yose agize Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) kandi twizeye ko bazitabira, icyakora uyu munsi kuwa kabiri ni bwo dutegereje kubona gihamya y’amakipe yose azitabira irushanwa.”

Irushanwa rizakinwa mu byiciro bitandatu, birimo amakipe y’abagabo asanzwe akina shampiyona ya Volleyball, iki cyiciro kikaba kirimo amakipe 18 agabanyije mu matsinda abiri (Serie A & Serie B).

Serie A izaba igizwe n’amakipe icyenda asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, hakaba hashobora kwiyongeramo amakipe abiri azaturuka mu mahanga, arimo Amical yo mu Burundi n’indi ishobora kuzaturuka muri Uganda.

Serie B na yo izaba irimo amakipe 9 asanzwe akina muri icyo cyiciro muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball.



Ikindi cyiciro ni icy’abari n’abategarugori, aha hakazitabira APR WVC, RRA WVC, Ruhango VC, GS St Aloys Rwamagana na GS Rwaza, aha na ho hakaba hashobora kwiyongeramo ikipe izaturuka muri Uganda.

Hazaba harimo kandi icyiciro cy’abakuze (Abawigeze/Veterans), aha bakazakina Volleyball isanzwe ndetse na Beach Volleyball, aha ariko hakazakina abantu bafite igiteranyo cy’imyaka 75 ku bagabo na 70 ku bagore.

Padiri Rwirangira yijeje ko Memoerial Kayumba uyu mwaka izagenda neza kurusha andi marushanwa nk’iri yabaye mu myaka ishize.

Ati “Twabiteguye neza ku buryo twizeye neza ko bizihuta kandi bikagenda neza, kereka dusagariwe n’imvura ni bwo twakwiyambaza inzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’iy’Akarere ka Gisagara, ariko ubundi bitagenze bityo tuzakoresha ibibuga bya GSOB kuko ubu tumaze kugira birindwi.”

Padiri Kayumba azwi cyane nk’umurezi akaba n’umubyeyi w’imfubyi nyinshi zaba izize mu kigo yari ayoboye ndetse n’izindi, ariko muri Volleyball ho bamwibukira ku kuba ari we washinze ikipe y’ikigo ya Volleyball ya GSOB ayishyira mu cyiciro cya mbere, ndetse yitwara neza ikajya iza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Padiri Kayumba yibukwa mu irushanwa rya Volleyball kubera ubwitange yagaragaje ngo uyu mukino ubashe gutera imbere, ndetse n’umwete n’umurava yagiranga mu gushyigikira siporo muri rusange ariko ku isonga hakaba “Volleyball”.

Umwaka ushize muri Memorial Kayumba, ibikombe byari byegukanywe na RRA VC mu bagore itsinze Ruhango VC ku maseti 3-0, mu bagabo (Serie A) cyegukanywe na Kirehe VC itsinze ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-0 n’aho mu bagabo (Serie B) GSO Butare itsinda PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis De Butare) ku maseti 3-0, mu gihe mu bawigeze ho Relax Team yatsinze Mamba Club amaseti 3-2.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU