Ismaila Diarra umukinnyi ukomeye cyane mw’ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko nyuma yo ku bwirwa nabi ku mukino wabahuje na LLB yo mu Burundi, ubu noneho ngo yikosoye kuburyo azashimwa.

Ismaila Diarra nyuma yo ku bwirwa nabi ngo arashaka kuzikosora bigashimisha abafana



Umukino uheruka nibwo ikipe ya LLB yazaga  hano mu Rwanda nibwo habagaho kunganya hagati y’amakipe yombi gusa biza gusiga umwuka mubi hagati y’umutoza wa Rayon Sports ariwe Olivier Karekezi ndetse na Ismaila Diarra rutahizamu wiyi kipe.

Uyu mwuka mubi  ahanini byaturutse kukutitwara neza kuyu musore aho umutoza amushinza kutitwara neza ndetse no kutitanga mu kibuga .

Ismaila Diarra nyuma yo ku bwirwa nabi ngo arashaka kuzikosora bigashimisha abafana

Ibi bikaba byaratumye umutoza Olivier Karekezi ahita afata umwanzuro wo kumwicaza akamuganiriza kugirango arebe ko uyu musore yakongera agasubira mu bihe byiza nka mbere, bityo akaba yafasha iyi kipe gusezerera ikipe ya LLB academic y’I Burundi.

Amakuru dukesha imwe muri radio zikorera mu Rwanda nuko uyu mukinnyi ameze neza we n’abagenzi  be bityo bakaba biteguye gusezerere iyi kipe mu marushwanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU