Nkuko abyivugira, ubushake buke bwa bamwe mu bakinnyi be bwatumye Antonio Conte, umutoza w’ ikipe ya Chelsea FC  atangaza ko yiteguye kwirukanwa ku murimo we niba ubuyobozi bwa Chelsea bubona ko aricyo gisubizo kuko umusaruro we udashimishije muri iyi minsi.

Antonio Conte, umutoza w’ikipe ya Chelsea FC



Uyu mutoza umaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2 iheruka ya Premier League, yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa na Watford ibitego ibitego 4-1 mu ijoro ryakeye, ko yiteguye kwemera icyemezo ubuyobozi bw’ikipe ye buzafata cyane ko bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kwirukanwa.

Chelsea imaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2

Yagize ati: “Ntabwo mpangayikijwe n’akazi kanjye. Buri munsi nitanga 120 ku ijana kugira ngo ikipe ibone umusaruro. Niba kunyirukana aribyo byiza nta kibazo ubuyobozi bubikore. Ejo nundi munsi kuko nshobora kuba ndi umutoza wa Chelsea cyangwa ntariwe. Gukinira ikipe ikomeye bisaba kwitanga niyo mpamvu mu bihe bibi nk’ibi uba ugomba gukoresha abakinnyi bafite ubushake bwo gutsinda.”

bamwe mu bakinnyi batangiye kugambanira uyu mutoza kubera imyitwarire ye mu myitozo



Amakuru aturuka muri Chelsea aravuga ko bamwe mu bakinnyi batangiye kugambanira uyu mutoza kubera imyitwarire ye mu myitozo, ndetse nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth mu rugo ibitego 3-0, bamwe mu bayobozi basabye uyu mutoza kwegura, we ababwira ko azubaha amasezerano ye.

Chelsea yaraye itsinzwe ibitego 4-1 na Watford aho mu minota 6 gusa yatsinzwe ibitego 3 bya Daryl Janmaat, Gerrard Deulofeu na Roberto Pereyra, ibitego byaje byiyongera ku gitego cya Troy Deeney mu gice cya mbere mu gihe igitego cy’impozamarira cya Chelsea cyatsinzwe na Eden Hazard.

Tiemoue Bakayoko yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura

Muri uyu mukino, umusore Tiemoue Bakayoko yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura ku munota wa 30 w’umukino, ibi bikaba byashyize ikipe ya Conte mu kaga gakomeye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU