Umuhanzi Israel Mbonyi  ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ku munsi wejo hashije nibwo yasezeye kubakunzi be ababwira ko azagaruka mu byumweru bitatu gusa.

Mbonyi Israeli ibyumweru bitatu gusa nibyo azamara mu Bufaransa

Israeli wamaze kwerekeza mu gihugu cy’U bufaransa, aho ngo yaba agiye muri gahunda ze zihariye zijyanye n’ubuzima bwe, gusa asiga abwiye itangazamakuru ko atazatinda ahubwo azagaruka mu byumweru bitatu gusa.

Mu byo yatangaje ku munsi w’ejo ubwo yajyaga kurira Indege, yavuze ko yishimiye urukundo abakunzi be bamwereka ndetse ko nawe azakomeza kubaba hafi.

Ni nyuma yuko uyu musore ukiri muto yaramaze kuzuza inzu y’ubakiye umwe mu batishoboye ndetse aza no gutangaza ko atizigera yanga gufasha abatishoboye mu gihe agifite ububasha ahabwa n’uwiteka.

Israel Mbonyi ibyumweru bitatu gusa nibyo azamara mu Bufaransa

Twabibutsa ko amafaranga yubatse iyo nzu, arayavuye mu gitaramo aherutse gukora cyitwaga “Intashyo Concert.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU