Umunyempano Mbonyicyambu Israel uzwi cyane nka Israel Mbonyi, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatashye Inzu yubakiye umuryango utishoboye wa Mucyo Eustache.

Mbonyi ari mu batangije igikorwa cyo kuyubaka
Mbonyi ari mu batangije igikorwa cyo kuyubaka




N’igikorwa yafatanyije n’umuryango we witwa “Israel Mbonyi Foundation” bakaba baratashye ku mugaragaro inzu bubakiye umuryango wa  Mucyo Eustache utuye mu mudugudu wa Buhoro, Akagali ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

Ubwo Israel Mbonyi yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Intashyo’ yahise atangaza ko amafaranga yakivuyemo azayifashisha mu kubakira umuryango utishoboye wa Eustache.

Kuri iki cyumweru Tariki ya 25 Gashyantare 2018 nibwo Mbonyi(Wamamaye mu ndirimbo Intashyo, Ndanyuzwe , Number One, Ku musaraba, Ku migezi….) aherekejwe n’itsinda bakorana batashye ku mugaragaro iyi Nzu, ndetse banashima Imana kuba iki gikorwa cyaragenze neza.

Uretse kumusanira iyi nzu, uyu musaza yanaguriwe intebe nziza, igitanda na Matera n’ibindi bikoresho byo mu nzu bitandukanye kandi bigezweho, ndetse akaba yaranubakiwe ubwiherero bwiza.

Iyi Nzu ya Eustache itarasanwa ni uku yari imeze
Iyi Nzu ya Eustache itarasanwa ni uku yari imeze



Hano yararimo gufasha abafundi
Hano yararimo gufasha abafundi
Mbere yuko bayitaha, Mbonyi yabanje kujya kuyisura
Mbere yuko bayitaha, Mbonyi yabanje kujya kuyisura
Byari ibyishimo n'umunezero ubwo Mbonyi yatahaga ku mugaragaro iyi nzu yubakiye abatishoboye
Byari ibyishimo n’umunezero ubwo Mbonyi yatahaga ku mugaragaro iyi nzu yubakiye abatishoboye
Umuryango wa Eustache wafashijwe na Israel Mbonyi
Umuryango wa Eustache wafashijwe na Israel Mbonyi
Bahawe n'intebe nziza
Bahawe n’intebe nziza

Mbonyi yaguriye uyu muryango Uburiri bwiza
Mbonyi yaguriye uyu muryango Uburiri bwiza
Abari muri Israel Mbonyi Foundation bari bamuherekeje
Abari muri Israel Mbonyi Foundation bari bamuherekeje

Barishimanye nyuma yo gutaha iyi nzu
Barishimanye nyuma yo gutaha iyi nzu




AMAFOTO: IBYISHIMO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU