Nyuma y’aho sosiyete icuruza telefone ya itel yashyize kw’isoko telefone 2 arizo S32 na S12,Abaziguze bararata ubwiza bw’ikoranabuhanga zikoranye ndetse bakanavuga ibigwi iyi sosiyete.

Kuva ku cyicaro gikuru cyayo giherereye Hong Kong, itel mobile ni Brand yashinzwe kugirango yorohereze kandi yite kubyifuzo by’abakoresha itumanaho rigendanywa(mobile), yatowe nka brand ya 25 muri brand zikunzwe n’abakiriya zose zikorera muri Africa  haba izikora ibya telefone ndetse n’izindi zose, ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cyambere muri Africa gikora inkuru zicukumbuye mu bucuruzi.

Mu mwaka wa 2016, yasohoye telefone zakunzwe cyane zo mubwoko bwa selfie (S11 na S32), kuri iyi nshuro noneho itel yakuzaniye ku isoko itel S12 na S32. Telefone za itel zo mubwoko bwa selfie(S) ziguha uburyo bwiza cyane bwo gufata amafoto meza cyane ya selfie ndetse urubyiruko rukabasha no gusangamo filters na make up zigufasha kubona amafoto meza cyane washyira kumbuga nkoranya-mbaga.

Izi telefone nshyashya S12 na S32 nizo telefone zonyine zoroheye buri wese kuba yayitunga kuko ibiciro byazo nibyo biciro birihasi cyane kw’isoko ugereranyije nizindi telefone za Smartphone zifite camera 2 za selfie, imwe ifotora abantu benshi indi ifotora abantu bacye.izi smartphone kandi ziguha umutekano 100% kuko zifungishwa igikumwe ukaba urayidadiye ntawabasha kukwinjirira mu mabanga.

Ibi nibimwe mubyiza naje gusangana S12 na  S32 nyuma yo gutangira kuzikoresha.

Isi yambanye umunezero kubera amafoto meza mfotoza camera 2 za selfie.

 Telefone ya S12 na S32 zifite camera 2 za selfie zizwiho gufotora amafoto y’igikundiro yaba uri wenyine cyangwa se yewe uri kumwe n’inshuti zawe. S12 ifite camera 2 z’imbere zifata selfie imwe ifite 5MP indi 2MP naho S32 iza ifite camera 2 z’imbere zifata selfie imwe ifite 8MP indi ifite 2MP, Akarusho kandi ni uko camera za S12 na S32 zifite flashligh igufasha gufotora amafoto meza mu ijoro.

Camera 2 za telefone ya S32 zigufasha gufata amafoto ya selfie ugakurura neza ibintu biri mumfuruka ya 63-degree kuri Camera ifata abantu bacye hamwe na 86-degree kuri Camera ifata ifoto ya selfie yabantu benshi.

Muri izi telefone hakaba hakorewemo ikoranabuhanga rigufasha no gufata amafoto kuburyo uhisha ibikuri inyuma iyo utabishaka mwifoto yawe, bikaguha amafoto y’ubuhanga cyane bivuze ko ntagutinya gufata selfie kubera ko uri mubantu benshi kuko uhitamo kugaragara wenyine mugihe ushatse cyose!

Bimwe ukwiye kumenya kuri smartphone igezweho ariyo S32

Itel S32 ifite ikirahure gihebuje cyingana na 5.5-inches gifite umwihariko HD IPS bikwereka amashusho afite umucyo kandi acyeye neza cyane naho S12 ifite ikirahure kingana na 5.0-inches. Ibirahure byazo bizwiho gukomera cyane rwose nta mpungenge mugihe telefone yituye hasi. Ibindi wamenya ni uko izi smartphone zose zifite Android igezweho ya 7.0,zifite uburyo bwitwa one hand mode butuma ukoresha ikiganza kimwe muburyo bworoshye mugihe ikindi ufashemo ibintu.

S32 na S12 ziri mumabara atandukanye biguha kwisanzura muguhitamo irikunogeye

 Twasanze izi telefone  itel S32 na S12 ari telefone zujuje ibikenewe ku giciro cyakorohera buri wese kandi zifite ikorana buhanga ryose rikenewe ubu kumuntu utunze smartphone. Izi telefone urazibona kugiciro kiza mu maduka ya itel mugihugu hose.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU