Itsinda rya Juda Muzik risanzwe rifashwa na Producer Bob Pro ryashyize hanze indirimbo nshya bita “Wawundi” ishimangira ko bagarukanye imbaraga zihambaye mu muziki.




Juda Muzik ubusanzwe igizwe n’abasore babiri aribo Junior witwa Mbaraga Junior Alex na Darest witwa Ishimwe Prince, bakaba baramenyekanye mu ndirimbo nka “Ntizabagukoreho”, “Biramvuna” n’iyitwa “Am Looking For a Friend.”

Itsinda rya Juda Muzik rigizwe na Junior witwa Mbaraga Junior Alex na Darest witwa Ishimwe Prince
Itsinda rya Juda Muzik rigizwe na Junior witwa Mbaraga Junior Alex na Darest witwa Ishimwe Prince

Aba basore batangiye gukora umuziki bitwa “Clyn Vybz” gusa baza kumara igihe basa nk’abacecetse, ibi byatumye abakunzi babo bababurira irengero gusa kuri ubu barahamya ko bagarutse bidasubirwaho.

Junior yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko bahisemo gushyira hanze indirimbo yitwa “Wawundi” mu rwego rwo kwerekana ko bagarukanye imbaraga zihambaye.

Juda Muziki bashyize hanze indirimbo yitwa Wawundi
Juda Muziki bashyize hanze indirimbo yitwa Wawundi




KANDA HANO WUMVE WAWUNDI YA JUDA MUZIK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU