Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Jay-z ubarizwa mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje impamvu ituma we n’umukunzi we cyangwa se umufasha we Beyonse, bahora bakurikiwe cyane ku Isi.




Jay-z ufitanye na Beyonce abana babiri, aba ni bamwe mu bakomeje kuvugisha Isi bitewe n’imyitwarire yabo ya buri munsi dore ko aba bombi banavugwaho urukundo rw’igitangaza. Jay-z umugabo wa Beyonce kuri uyu wagatandatu nibwo ngo yaba yaratangaje impamvu ituma kupure yabo ihora ikunzwe hirya no hino ku Isi.

Ibi yabitangaje muri aya magambo agira ati: “hari mpamvu yambere ituma ibyacu bihora bitangaza benshi kandi bikanashimisha benshi kubera urukundo nyarwo dufitanye” Jay-z yavuze ko kandi guhora ari kumwe n’umugore we cyane aribyo bituma urukundo rwabo rwiyongera cyane, dore ko avuga ko aho bigeze ubu ko kubura Beyonce bingana no kubura ubuzima.



Jay Z na Beyonce bakundana urukundo rudasanzwe
Jay Z na Beyonce bakundana urukundo rudasanzwe

Ibi kandi ni nyuma yuko Jay-z yigeze kumara imyaka ibiri Atari kumwe na Beyonce kubera ko Jay-z yari yaragiye mu bihugu by’Iburayi. Ubu Jay-z avuga nta cyabaho cyakongera gutuma ajya kure y’umufasha we.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU