Umutoza w’ ikipe ya Manchester United Jose Mourinho ubusanzwe uzwiho kuba ari umutoza ukunda kurangwa n’udushya twinshi, amagambo yatunguye benshi mubakurikiranira hafi ibya shampiyona y’abongereza ubwo yavugaga ko ariwe mutoza usigaye yitwara neza kurusha abandi muri iyi shampiyona.

Jose Mourinho wa Manchester United yatangaje amagambo yatunguye benshi mu bamukurikira



Benshi bagiye bita uyu munya Portugal José Mourinho ko ari umwanzi wa ruhago mugihe yari akiri umutoza w’ikipe ya Chelsea, aho yakundaga kwiyita akazina ka The Special One, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko ariwe mutoza wambere usigaye yitwara neza mubijyanye no kubaha abasifuzi.

Uyu mutoza kandi akaba yanatangaje ko usibye kuba abona ariwe wambere mugihugu cy’ubwongereza wubaha abasifuzi, ahubwo abona anakwiye kubihemberwa agahabwa igihembo cy’umutoza wahize abandi muguha icyubahiro gikwiye abasifuzi.

Jose Mourinho wa Manchester United yatangaje amagambo yatunguye benshi mu bamukurikira

Aganira n’itangazamakuru mu gihe yitegura umukino urahuza ikipe ye ya Manchester United na Newcastle uteganijwe kuri iki cyumweru, Jose Mourinho yagize ati: “Niteguye cyane kwegukana igihembo cy’umutoza witwaye neza cyane imbere y’abasifuzi muri uyu mwaka w’imikino. Kandi ndakomeje. Hari ibihembo byinshi cyane: Umusaruro w’icyumweru, umutoza waranze ukwezi, n’ibindi n’ibindi.”



José Mourinho yakomeje agira ati: “Ubu bagomba (FA) guhemba umutoza witwaye neza cyane imbere y’abasifuzi, kandi akaba ari abasifuzi ba kane (ba komiseri b’abasifuzi) bagira uruhare runini mugutora ugomba kwegukana iki gihembo. Ndabizi neza ko nacyegukana kandi ndakomeje.”

Mourinho yunzemo agira ati: “Ntakibazo nakimwe nigeze ngirana na komiseri w’umukino muri uyu mwaka w’imikino, uretse igihe neretswe ikarita itukura k’umukino wa Southampton, igihe nakozaga ikirenge kimwe mukibuga.”

Mourinho ahabwa ikarita itukura
Jose Mourinho ubwo yahabwaga ikarita itukura ku mukino wa Southampton-v-Manchester-United.

Yasoje agira ati: “Nditeguye cyane. Ntabwo njya ngira uburakari cyangwa se ngo ntakaze ubuyobozi m’umukino umwe. Ntabwo ndi shyashya. Ntabwo ngiye kuva k’ukuba umuntu mubi ngo njye k’ukuba umwiza, gusa ndagerageza. Nshyiramo imbaraga kandi ndishimye.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU