Umuhanzi david Adeleji Adeleki wamenyekanye ku izina rya Davido, nyuma yo gutangaza ko ari mu myiteguro yo kuza I Kigali gutaramana n’Abanyarwanda mu gibitaramo agenda akora hirya no hino ku Isi yise Africa Tour 2018, yagaragaje ingengabihe y’uko azagenda akora ibi bitaramo mu bihugu bitandukanye by’Afurika u Rwanda ruza ku isonga ryaho azataramira mbere.

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Davido uteganya gurtaramira mu rwanda ku itariki ya 3 Werurwe 2018, azahita yerekeza mu mujyi wa kishasa muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo(DRC) ariko hagati aho ntaratangaza aho azaba acumbitse mu minsi azaba yitegura kwerekeza ikinshasa azataramira ku itariki ya 9 Werurwe 2018.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Davido agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ye ya kabiri kuko ataribwo bwambere azaba ageze kubutaka bwa rwo. Agiye kuza aturutse mu gihugu cya Nigeria nyuma y’abandi bahanzi batandukanye bahamubanjirije mu mpera z’umwaka wa 2017, nka Yemi Alade n’abandi baje mbere yaho nka Wizkid, Tekno Davido akaba nawe agomba kwifatanya n’Abanyarwanda muri 2018.

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Muri iki gitaramo Davido agiye gukorera I Kigali mu kwezi gutaha, ntiharatangazwa abandi bahanzi b’abanyarwanda bazamufasha kurubyiniro ndetse n’ibiciro by’uko kucyitabira bimeze ntibirashirwa ahagaragara gusa ngo ni mu minsi itarambiranye ikiguzi cy’itike kigashirwa ahagaragara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU