Inzego z’ umutekano za Irak zashyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 60 bashakishwa cyane mu Isi barimo umukobwa wa Saddam Hussein witwa Raghad.

 umukobwa wa Saddam Hussein witwa Raghad.



Aba uko ari 60 barimo abo muri Islamic State group, al-Qaeda na the Baath ishyaka ry’ ufatwa nk’ umunyagitigu wari Perezida wa Irak ariwe Saddam Hussein.

Nk’ uko televiziyo Aljazeera yabitangaje, 28 muri 60 bashakishwa cyane ni abo muri Islamic State, 12 bo muri al-Qaeda naho abandi 20 akaba ari abaathiste. Uru rutonde rukaba rugaragaza buri muntu icyo ashinzwe ndetse n’ibyaha aregwa.

Uru rutonde rwagiye ahabona tariki 4 Gashyantare 2018, byatunguye abatari bake kubona  rutagaragaraho umuyobozi mukuru wa Islamic State Abu Bakr al-Baghdadi, ibi bikaba byatumye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byibaza cyane ku inzego z’ umutekano za Irak ndetse n’ impamvu umuyobozi wa Islamic State atari ku rutonde rw’ abashakishwa, ariko izi nzego z’umutekano zikaba nta impamvu n’imwe zigeze zitangaza.

Twabibutsaga ko hari muri Nyakanga 2003 ubwo Raghad na mu rumuna we Rana ndetse n’ abana babo bahungiye mu gihugu cya Jorudaniya. Uyu mukobwa wa Saddam ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ ubugizi bwa nabi akaba ari nacyo gituma ashyirwa ku rutonde rw’ abashinjwa iterabwoba mu Isi.

Igihugu cya Jorudaniya cyanze gutanga uyu mukobwa wa Saddam kikavuga ko binyuranyije n’ amahame y’ umuco gakondo wacyo.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU