Kubera impamvu z’amateka y’ubukoroni n’ubucakara, abaturage b’igihugu cya Colombia b’abirabura bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri k’umwaka mu gihe abandi baba barayizihije mu impera z’umwaka taliki 25 Ukuboza. 

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

Bateruye Ishusho y’Akana Yezu bayitambagiza aho bateraniye

AFP yegereye bamwe mu bakuze bo muri bo maze basobanura iby’uyu muco. Uyu musaza witwa Holmes Larrahondo yagize ati “Abatugize abacakara babo bizihizaga uyu munsi mu Ukuboza kandi ntiduhabwe ikiruhuko kuri uwo munsi, ariko batubwira ko dushobora guhitamo undi munsi.”

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

Yakomeje agir’ati “Mu muco wacu twemera ko umugore aba agomba kwiyiriza ubusa mu minsi 45 nyuma yo kubyara, rero twizihiza Noheli mu Ukuboza ahubwo muri Gashyantare kugira ngo Mariya (Nyina wa Yezu) ashobora kubyinana natwe.”

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

Mu kwizihiza uyu munsi, bazenguruka mu ngo zitandukanye bashakisha ‘Umwana Yezu’ uba ahishwe kandi arinzwe n’umwe muri bo, mu rugo rwe mu gihe cy’umwaka wose. Iyo bamaze kubona iki gishushanyo cya Yesu kiba gikoze mu biti, batangira umutambagiro bambaye imyenda ya gisirikare abandi bambaye nk’abamalayika.

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

Ibirori bikurikirwa n’ibyino zitandukanye zo guhimbaza Imana ndetse no kwibuka imyaka y’ubucakara, kugeza mu rukerera.

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

abaturage b'abirabura muri Colombia bizihiza Noheli mu kwezi kwa kabiri

 AKANA YEZU MU ISHUSHO Y’ABIRABURA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU