Kwizera Pierrot  ku isegonda rya nyuma afashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana amanota atatu mu mukino bakinaga n’ikipe ya Musanze muri shampiyona umukino utarabereye igihe.

Kwizera Pierrot ku isegonda rya nyuma afashije Rayon Sports kwegukana amanota atatuNi umukino wagombaga kuba mu mpera z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize, ariko usubikwa kubera ko Rayon Sports yasabye ko imikino yayo ihagarikwa kubera ibibazo byari biyugarije muri iyo minsi uyu mukino ukaba urangiye ikipe ya Rayon Sports ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Musanze ibitego 3 kuri 0.

Kwizera Pierrot ku isegonda rya nyuma afashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu

Uyu mukino watangiye amakipe yose ubona ko ashaka intsinzi aho ku munota wa 5 ikipe ya Musanze yabonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Bokota Labama aho ku munota wa 9 ikipe ya Rayon Sports yahise ibona igitego cya kwishyura cyatsinzwe na Manishimwe Djabel aho ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Musanze aho ku munota wa 24 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ari nako igice cya mbere cyarangiye ari 2 kuri 1.

Kwizera Pierrot ku isegonda rya nyuma afashije Rayon Sports kwegukana amanota atatuMu gice cya kabiri Musanze yaje isatira cyane aho wabonaga ko yashakaga kwishyura ku munota wa 58 yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Barirengako Frank ndetse benshi bakaba babonaga ko umukino uri burangire gutyo aho ku munota wa 93 Kwizera Pierrot yahise atanga ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports.

Kwizera Pierrot ku isegonda rya nyuma afashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ikaba ihise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 aho inganya na AS Kigali mu gihe Musanze FC igumye ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda.

ABAKINNYI BABANJEMO KU MPANDE ZOMBI

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Irambona Eric na Ismaila Diarra.

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel, Majyambere Allype, Mudeyi Suleiman, Hakizimana Francois, Ramadhan, Bokota Labama, Imurora Japhet na Peter Otema.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU