Hari abagabo benshi usanga baterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cyabo, ndetse bikaba byaba n’intandaro y’amakimbirane hagati y’abashakanye kubera ko umugabo adashimisha umugore we mu buriri mu buryo bukwiye, ariko hari bimwe mu biribwa byafasha kongera ingano y’igitsina cyabo.

Menya bimwe mu biribwa byafasha kongera ingano y’igitsina gabo

Akenshi usanga babyibazaho cyane, ku mpamvu ndetse n’ibisubizo, kenshi ugasanga ari ikibazo cyo kugwingira kw’igitsina gabo ibyo bita Penile Atrophy. Ese waba uzi Menya bimwe mu biribwa byafasha kongera ingano y’igitsina gabo y’igitsina cyawe? Muri iyi nkuru ni byo tugiye kugarukaho. Urahita umenya ibyo wajya wibandaho mu mirire niba ufite icyo kibazo

Irebere bimwe mu biribwa byafasha kongera ingano y’igitsina gabo

VKool yandika ku buzima dukesha ibyo tugiye kubagezaho, batanga urutonde rwa bimwe mu biribwa byagufasha kongera igitsina cyawe:

1. Imineke

Buriya imineke ikungahaye cyane kuri Potasiyumu (Potassium),Iyi rero ifasha gukora neza k’umutima ndetse igatuma n’amaraso atembera neza mu bice bitandukanye mu mubiri,ibi rero bituma igitsina cyawe kibona amaraso ahagije bigatuma gikura neza.

2. Epinari

Izi mboga nazo ubushakashatsi bwagaragaje ko zigira uruhare mu gutuma igitsina cy’umugabo gikura neza,ndetse kikabona intungamubiri zihagije ibyo bigatuma kitagwingira. Niba rero utajyaga uzirya, iki ni cyo gihe.

3. Amafi yo mu bwoko bwa Salmon

Aya mafi agira amavuta meza afasha gusukura imitsi y’amaraso bigatuma amaraso atembera neza akagera mu bice byose by’umubiri, Iyo rero imitsi igaburira amaraso igitsina gabo,bituma gifata umurego neza ndetse kikanakura neza ntikigwingire.



5. Tungurusumu

Izi zigira ibyo bita allicin bifasha amaraso gutembera neza mu myanya ndangagitsina,ibi rero bigafasha umugabo gushyukwa neza. Aha ushobora gukoresha utunini dukoze muri tungurusumu kugira ngo wirinde impumuro yazo ibangamira benshi.

6. Ibitunguru

Ibitunguru bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye,nka Vitamini, ndetse n’ibindi bita antioxydants na phytochemicals, ibi rero bifasha gukura neza kw’igitsina. Kurya ibitunguru nko kuri Salade nibyo byiza kurushaho.

5. Watermelon

Imbuto bita Watermelon ni nziza cyane kuko zifitemo ikinyabutabire bita citrulline, iki rero kikaba kizwiho gutuma imitsi y’amaraso irambuka neza, bigatuma igitsina kibona amaraso ku buryo buhagije.

7. Urusenda

Ni kenshi uzabona nk’umugore atetse ibiryo agashyiramo agasenda kugira ngo umugabo nabirya aze kugira ubushake ndetse no gutera akabariro bize kugenda neza,ibi rero nibyo kuko urusenda rugira za Potasiyumu, ubutare ndeste na Magnesium,rugira kandi nibindi binyabutabire bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse n’igitsina kikabona intungamubiri bityo ntikigwingire.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU