Eric Semuhungu ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni umwana wa Kane mu muryango w’abana batandatu abakobwa batatu n’abahungu batatu, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Uyu musore w’umunyarwanda, Eric Semuhungu amaze guhura na Ryan Hargrave,  nyuma baje  kwerekeza ku mugabane w’Amerika i San  Franscico muri Carifornia, Semungu yasezeranye n’uyu mugabo w’umunyamerika biyemeza kubana akaramata, mubukwe bwatshye n’imiryango yabo bose babashyigikiye.

Ubwo uyu mugabo yari yarahariye ubuzima bwe bwose yamaraga gupfa, yatangiye kwimenyereza ubuzima bwawenyine biba ngombwa ko afata inshingano ze ndetse n’iz’umugabo we wari utabarutse . Akaba yarakomerejeho imirimo n’ubundi y’mugabo we, ndetse imitungo n’ibikorwa by’umugabo we byose bijya mu nshingano za Semuhungu, uru rukaba rwari rubaye urugamba rushya atangiye kandi agomba kurwana na rwo akarutsinda.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Uko Eric Semuhungu abayeho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika

Semuhungu avuga ko bitoroshye kuko ari ahantu umuntu yishyura burikimwe  cyose,  mu gihe uwari ufite inshingano nyinshi zo kuziba iki cyuho umukunzi we Ryan Hargrave  atakiri kuri iyi si, dore ko yatabarutse umwaka ushize wa 2017, ubu Semuhungu akaba yibana wenyine ndetse ngo ntateganya gushaka undi mugabo.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Eric Semuhungu afite inzu ye bwite, afite n’akazi kamufasha kwishyura no kuba mu buzima bw’Amerika busaba kwishyura Imisoro, Gaz, isuku, Amazi, amashanyarazi, ibyo kurya, … akaba rero akora muri Hotel imwe yo muri Amerika ariko akunze gukoramo igihe afite umwanya kuko ari n’umunyeshuri, dore ko nyuma yo gupfakara yiyemeje gukora cyane ndetse akaba yaraniyemeje no gukomeza kwiga, Semuhungu ubu ni umunyeshuri muri Amerika, yiga IT(Information Technology).

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Eric Semuhungu akomeza avuga ko muri  rusange ubuzima bwo muri Amerika butoroshye dore ko ikintu cyose gisaba amafaranga, ariko kandi yanakomoje ku buzima bw’ahandi hose adutangariza ko muri rusange muri iki gihe ibintu byose bisaba gukora cyane. Muri iki kiganiro yanaboneyeho agira inama asigira urubyiruko ndetse asubiza n’abakunze kumwibazaho bavuga ko ubuzima bwe bugiye kujya mu kaga nyuma yo kubura umukunzi we watabarutse umwaka ushize wa 2017.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Nk’uko yabidutangarije, Eric Semuhungu ahereye ku nama yageneye urubyiruko, ku bahungu n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka ye ariko by’umwihariko abahungu, yatubwiye ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka ntibakomeze guhanga amaso ababyeyi gusa, mbese bagakora kandi bakagira intego y’ubuzima. Yakomoje kandi k’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, runywa ibitabi ibiyoga n’ibindi nk’ibi by’ibisindisha, ibi rwose ngo ntacyo bimaze uretse kubasazisha imburagihe no kubatakariza icyizere cy’ubuzima.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Eric Semuhungu wamenyekanye nk’umwe mu Banyarwanda baba mu buzima bw’abakundana bahuje igitsina dore ko we ubusanzwe ari umugabo  ndetse n’uwari umukunzi akaba n’umugabo we Ryan Hargrave  na we nyine akaba yari umugabo, yaduhishuriye ko na none nta cyo wakora itusunze Imana, cyane ko kuri we akora kandi akayitura byose.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Ngo buzima bwe rero arakora cyane kandi agafata umwanya akitura Imana, yewe ngo agira n’igihe agafata umwanya runaka akawuharira amasengesho, akiyiriza agasenga kandi ngo biramufasha cyane. Muri rusange uyu musore yaduhamirije ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha Imana. Arasaba urubyiruko kugira intego kandi bakarushaho gushakisha no gukora cyane ntibakomeze kuvuga ngo babuze akazi, barize ariko bibapfira ubusa n’ibindi.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Agarutse ku kibazo cyibajiwe na benshi ko kuba Eric Semuhungu apfakaye akiri muto umugabo we akamusiga ashobora kuba agiye kwandavura no gutindahara yewe agata n’ibaba, yadusubije ko byashobokaga koko yasubira inyuma ariko ngo abikesheje kugira intego n’umuhate mu byo akora byose ahubwo yaratsinze karahava. Ubu rwose arakomeye binatandukanye n’uko umukunzi we yamusize.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Semuhungu Eric akaba yatubwiye ko akunda cyane u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye ku buryo iyo amaze umwaka atahagera yumva atameze neza, kandi ngo akunda abayobozi bacyo. By’umwihariko akaba akunda cyane cyane mwumve cyane (niko yabitugaragarije) Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga Madame Louise Mushikiwabo. Aha yagize ati:

“So… Nkunda Urwanda, nkunda Abayobozi b’Urwanda cyane cyane Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo, by’umwihariko mbona ari intangarugero mu bayobozi b’Urwanda Ndamukunda mwigiraho byinshi….So ari mu bamama pe mu Rwanda nemera b’Abayobozi.”

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Eric Semuhungu yahishuye kandi ko akunze kugira amahirwe ariko yagereranya n’impano byo guhura n’abantu batandukanye kandi bakomeye barimo, abahanzi b’ibyamamre nka Celine Dion,  María Clara, Rick Ross, John Herton,…. ariko kandi ngo no mu nzego za Leta naho ntahatangwa by’umwihariko ngo ntajya yibagirwa ukuntu yaganiriye na Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga ubwo yazaga muri Amerika muri Rwanda Day ya 2016, yongeye gushimangira ko yamubonye nk’umubyeyi mwiza umuntu wese yakwifuza kuganira na we kuko aragutse binyuze umutima, ngo icyo yamwifuriza ni itsinzi iteka no gukomeza gutera imbere.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Eric Semuhungu yongeyeho kandi ko atahuye n’abayobozi b’Urwanda gusa, yanabashize guhura n’abandi uwo agarukaho cyane Hillary Clinton, ngo kubera ko umugabo we yari umunyamuryango ndetse n’umuterankunga ukomeye w’Abademorates (Democrates) Hillar Cliton yabarizwagamo byatumye anabasha guhura na Hillar Cliton ku butumire budasanzwe bahawe ubwo  Hillar Cliton yazaga kwiyamamariza muri Carifornia. Iki gihe bakaba barafashe n’ifoto y’urwibutso.

Menya byinshi ku buzima Eric Semuhungu abayemo muri America

Mu gusoza Eric Semuhungu yatangaje ko yamaze kuvumbura urufunguzo rw’ubuzima kandi ni narwo yarangira abandi bose bifuza kugira ubuzima bwiza, yatubwiye ko gukora cyane, kugira intego no guhora ushakisha ari byo bituma umuntu atsinda kakahava, dore ko ari nabyo bimufasha kuba amaze kugera mu bihugu bitandukanye bikomeye by’isi birimo Ubwongereza, Danermark, Dubai, Belgium, Sweden Norway, South Africa, Amerika n’ibindi byinshi atarondora byo ku mugabane w’Afurika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU