Umuhanzi M-izzo wamenyekaniye cyane mu Ibisumizi aho yafashwaga na Rider Man, ubu yavuze ko umuziki yakoreraga mu Ibisumizi ari uwabana.

impamvu M-izzo umuziki we akiri mu Ibisumizi awufata nku w'abana



M-izzo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: Sms yakoranye na Green-P ndetse n’indi yaje gukundwa cyane yitwa”Inkweto zanjye” ubu yatangaje ko umuziki asigaye akora unyuranye cyane n’uwo yakoraga kera akiri mu Ibisumizi.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com yagize ati:” umuziki nakoraga kera utandukanye n’uwo ubu nkora, kuko kera narimeze nk’umwana, n’umuziki nakoraga ni nk’uwabana.”

Ibi ni nyuma yuko M-izzo yaramaze iminsi atagaragara mu itangazamakuru, bitewe n’uko yaramaze gutandukana na Rider Man wamufashaga mu Ibisumizi, nyuma akaza kujya kwifatanya n’indi nzu itunganya umuziki maze abona gukomeza ibikorwa bye bya Muzika.

M-izzo twamubajije impamvu nyamukuru yamuteye kuva mu Ibisumizi, avuga ko yavuyemo kubera impamvu ze, gusa akaba avuga ko yateye imbere bitewe n’uko ari umwe mu banyamuryango b’inzu asigaye abarizwamo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU