Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye gutungurana maze yifotoza yambaye ubusa buri buri hejuru, ibintu bisanzwe bifatwa nko kwica umuco nyarwanda.

Ubwo Akiwacu Colombe yifotozaga yambaye Bikini, abantu benshi bacitse ururondogoro
Ubwo Akiwacu Colombe yifotozaga yambaye Bikini, abantu benshi bacitse ururondogoro




Colombe ni umwe muri ba Nyampinga bavugishije benshi bitewe n’amafoto ye yagiye akwirakwira hirya no hino yambaye Bikini mu marushanwa mpuzamahanga, maze akibazwaho cyane.

Kuri ubu, Colombe utakibarizwa mu Rwanda yifotoje yambaye ubusa mu gice cyo hejuru, maze ayisangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Miss Akiwacu Colombe yifotoje yambaye ubusa hejuru
Miss Akiwacu Colombe yifotoje yambaye ubusa hejuru
Colombe asigaye aba hanze y'u Rwanda
Colombe asigaye aba hanze y’u Rwanda



Imyifotoreze ya Colombe isigaye ivugisha benshi
Imyifotoreze ya Colombe isigaye ivugisha benshi

Mu mwaka wa 2015, Miss Uwase Vanessa nawe yifotoje ifoto yambaye ubusa hejuru, atera ikirenge mucya Kim Kardashian, Sonia Rolland, Zari n’abandi benshi mu byamamare bikunzwe bagiye bashyira hanze amafoto y’ubwambure bwabo.

Miss Vanessa nawe yigeze kwifotoza yambaye ubusa hejuru
Miss Vanessa nawe yigeze kwifotoza yambaye ubusa hejuru

INSHAMAKE KURI MISS COLOMBE AKIWACU

Akiwacu Colombe ni mwene Gatali Vital na Mukankusi Immaculee. Yavutse taliki ya 31 Ukwakira 1994, avukira mu mujyi wa Kigali, Amashuri abanza yayize mu ishuri rya St Joseph ku Kicukiro aza kuyasoreza mu kigo cya APAPER na ryo riherereye mu karere ka Kicukiro, na ho amashuri yisumbuye icyiciro rusange yize mu Byimana, icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yakize muri Stella Matutina riri i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU