Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yambitswe impeta kumugaragaro n’umusore witwa Egide Fox bamaze igihe bakundana mu buryo bweruye.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n'umukunzi we Egide
Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’umukunzi we Egide




Aba bombi bari muri Couple z’ibyamamare nyarwanda ziharawe by’akataraboneka, dore ko nabo badasiba gusangiza abakunzi babo ibihe byiza bagirana umunsi k’umunsi.

Egide Fox na Miss Aurore batangiye gukundana ahagana mu mwaka wa 2013 gusa bakagenda babigira ibanga, Ahagana mu mwaka wa 2015 nibwo beruye bemera ko bakundana ndetse banabishimangira banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho Aurore akurikira (Follow) Egide wenyine, na Egide agakurikira Aurore wenyine(Aho ni kuri Instagram).

Mu muhango wabereye mu mujyi wa Las Vegas, Egide yatunguye bikomeye Miss Aurore amwambika impeta imbere y’inshuti zabo maze amusaba kuzamubera umugore we, Aurore nawe aramwemerera.



Miss Aurore yabaye nkuguye mu kantu
Miss Aurore yabaye nkuguye mu kantu
Egide yambitse impeta Aurore imbere y'inshuti zabo
Egide yambitse impeta Aurore imbere y’inshuti zabo

Ibyishimo bivanze n’amarira nibyo byaranze Miss Aurore nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we imbere y’inshuti magara zabo.

Miss Aurore yaranzwe n'amarira y'ibyishimo nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi we
Miss Aurore yaranzwe n’amarira y’ibyishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU