Ba Nyampinga b’u Rwanda mu myaka ya 2016 & 2017 {Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa} bagize icyo babwira Miss Liliane Iradukunda uherutse gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Iradukunda Liliane aherutse gutorerwa kuba Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane aherutse gutorerwa kuba Miss Rwanda 2018




Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 24 Gashyantare 2018 nibwo Iradukunda Liliane yatorewe kuba Miss Rwanda, agaragirwa n’ibisonga bibiri aribyo Munyana Shanitah na Irebe Natasha Ursule.

Liliane asimbuye Miss Elsa na Miss Jolly bamubanjirije
Liliane asimbuye Miss Elsa na Miss Jolly bamubanjirije

Nyuma yo gusimburwa, Abakobwa babaye ba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka ibiri ishize(2017&2018) bagize icyo babwira Miss Liliane banaboneraho kumwifuriza amahirwe n’imigisha muri Manda ye.




Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagize ati “Icya mbere ndamwifuriza amahirwe masa muri iyi Manda ye, Kuva yarabashije gukora Biriya, n’ibindi bizaza mu minsi iri imbere azabikora.”

Ubutumwa Elsa yageneye Liliane " Kuva yarabashije gukora Biriya, n’ibindi bizaza mu minsi iri imbere azabikora"
Ubutumwa Elsa yageneye Liliane ” Kuva yarabashije gukora Biriya, n’ibindi bizaza mu minsi iri imbere azabikora”

Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yagize ati “Murase amashimwe, Kuba yaratinyutse Sibya buri umwe, Abikoreshe neza ntazatenguhe abantu bamushyigikiye.”

Miss Jolly yabwiye Miss Liliane ati "ntazatenguhe abantu bamushyigikiye"
Miss Jolly yabwiye Miss Liliane ati “ntazatenguhe abantu bamushyigikiye”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU