Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 (Miss France 2000) yemeje ko azaza mu Rwanda mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Miss France byamaze kwemezwa ko azaba ari mu kanama nkemurampaka



Iki ni igikorwa kizaba kuya  24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center, uyu akaba asanzwe ari umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse akaba yarananditse amateka akaba umunya-Afurika wa mbere wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000.

Miss France byamaze kwemezwa ko azaba ari mu kanama nkemurampaka

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri Twitter amashusho y’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari mu mwiherero, aba bakobwa basaga nabaha ikaze Sonia ubwo baririmbiraga Sonia Rolland bamwifuriza isabukuru nziza kandi bafite amatsiko menshi yo kumubona ku munsi wa nyuma w’iri irushanwa rigeze ahakomeye.

Sonia Rolland nawe yahise abasubiza abashimira kandi ko nawe afite amatsiko menshi y’umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2018.

Miss France byamaze kwemezwa ko azaba ari mu kanama nkemurampaka



Sonia Rolland azaba ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka  kuri uwo munsi, akaba atari ubwa mbere kuko no muri 2009 ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda  nabwo yari ahari.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze ahakomeye, ubu abakobwa 20 bazatorwamo umwe uzaba Nyampinga w’u rwanda ndetse n’ibisonga bizamugaragira, bari mu mwiherero i Nyamata, aba bakobwa bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye ndetse bakaba banigirayo byinshi biranga umuco w’igihugu cy’u Rwanda.

Miss France byamaze kwemezwa ko azaba ari mu kanama nkemurampaka

Mu byo bari gukora bari gucishamo bakanakora imyitozo ngorora mubiri ndetse bakanajya kureba umupira w’amaguru dore ko k’umukino wa Rayon Sports na LLB ndetse no kuwa APR FC bari bahari.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU