Ba Nyampinga b’u Rwanda 2016 – 2017 Miss Jolly na Miss Elsa n’abandi bashimagije banagenera ubutumwa Nyampinga mushya w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane wambitswe ikamba mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare, 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Miss Elsa na Miss Jolly bashimagije Miss Rwanda wa 2018
Miss Jolly na Miss Elsa bashimagije Miss Rwanda wa 2018 Miss Liliane Iradukunda 

Miss Iradukunda Elsa watanze ikamba yanditse kuri instagram aha ikaze Miss Liliane utwaye urumuri rw’abakobwa muri 2018, Elsa yamubwiye ko azabana nawe muri uru rugendo rw’umwaka wose kandi ko azamubera umutangabuhamya w’ibikorwa bye.

Elsa ati:”Nshuti yanjye Liliane,wakoze cyane kuba wegukanye iri kamba riremereye ntewe ishema nawe niteguye ku kubera umuhamya mu rugendo rwa 2018 nka Nyampinga w’u Rwanda.Ibi bigiye kuba rimwe mu buzima bwawe none rero nezererwa na buri gihe cyose kandi wishimire kuza mu muryango mugari/bakuru bawe wa Banyampinga bakubanjirije.”

Miss Elsa na Miss Jolly bashimagije Miss Rwanda wa 2018
Ubutumwa bwa Miss Iradukunda Elsa yageneye Miss Liliane,Nyampinga mushya w’u Rwanda

Iradukunda Liliane ari nayo mazina akoresha kuri instagram yahise ashima Iradukunda Elsa wamuhaye ikaze mu muryango wa Banyampinga b’u Rwanda.

Miss Jolly Mutesi wari no mu kanama nkemurampaka katoranyije Nyampinga w’u Rwanda nawe yashimye Liliane wegukanye ikamba, yagize ati :”Wakoze cyane mwamikazi Iradukunda Liliane, ikirere niryo herezo. Ubu uri umwe mu muryango wacu/ni wowe uyoboye ubwato ndakwifuriza kwambuka,imihengeri ntizatume ucika intege.”Liliane nawe yahise yandika ashima Jolly.

Miss Elsa na Miss Jolly bashimagije Miss Rwanda wa 2018
Ubutumwa bwa Miss Jolly yagenewe Miss Liliane Iradukunda 
Miss Elsa na Miss Jolly bashimagije Miss Rwanda wa 2018
Ababyeyi ba Miss Liliane

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 avuka kuri Ndori Paul na Uwimana Chantal, akaba yaravukiye mu mujyi wa Kigali. Ni umukobwa w’inzobe, afite uburebure bwa metero 1 na santimero 70 akaba apima ibiro 57.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU