Miss Kalimpinya Queen umukobwa w’imyaka 20 akaba yari igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, kandi wakomeje kwitwara neza kuva yava muri iryo rushanwa,  yabajijwe ibijyanjye na Miss Rwanda 2018 maze abura icyo kuvuga.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com Miss Kalimpinya Queen yadutangarije ko murino minsi ahuguye ku bikorwa bye byo kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho yavuze ko ari gahunda nziza yishimira ndetse n’igihugu cyishimira.

Miss Kalimpinya yabajijwe kubijyanye na Miss Rwanda 2018 araruca ararumira
Kalimpinya Queen n’igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017



Miss Kalimpinya yabajijwe niba ino gahunda ayifatanyije na Imbuto Foundation nkuko bisanzwe mu nshingano zabo, maze avuga ko batari gufatanya ko ariwe uri kubyikorera, ahubwo asaba Imbuto Foundation kuba yamushyigikira kugirango bakomeze guhugura urubyiruko rw’Igihugu.

Twaje kumubaza kubya Miss Rwanda 2018 maze yirinda kugira byinshi atangazaho aho yavuze ko abakobwa bose bari muri Miss Rwanda babishoboye ndetse ko abona bose bazatsindira ikamba.

Ibi yabivuze muri aya magambo: “abakobwa bose bari muri Miss Rwanda ndabashyikiye, gusa nyine mu buzima habaho gutsinda no gutsindwa ariko bibaye ibishoboka bose bakegukana ikamba kuko bose barabishoboye.”

Kalimpinya Queen yanze gutangaza umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2018
Kalimpinya Queen yanze gutangaza umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2018

Kalimpinya yabajijwe niba harimo uwo yaba ashyikiye, maze avuga ko yirinze kuba yakerekana amaranga mutima ye, bityo ko ntanumwe ajya atora kuko ngo byaba arukubogama kandi bose abakunda kimwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU