Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga wa Rusizi (Miss Rusizi) yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa b’inshuti ze bamusezeraho nyuma yo gutangaza ko agiye kurushingana n’uwitwa Casmir umukubye kabiri mu myaka.

Ubwo hasohokaga impapuro z’ubutumire mu bukwe bw’aba bombi, abantu benshi baravugishijwe cyane bashinja uyu mukobwa gukurikira ifaranga ariko we akavuga ko urukundo rujya aho rushatse.

Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko mu gihe umukunzi we Miss Umutesi Teta Afsa afite 21, Aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku itariki ya 23 Werurwe 2018, uyu muhango uzabera umunsi umwe no gusaba no gukwa.

Kuri ubu, Afsa Umutesi yamaze gukorerwa ibirori bya Bridal Shower n’inshuti ze za hafi na bake mu bakobwa bo mu muryango wabo, ndetse banamugira inama zizamufasha ubwo azaba yaramaze kurushinga.

Miss Rusizi yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Miss Rusizi yakorewe ibirori bya Bridal Shower


Miss Umutesi Afsa agiye kurongorwa n'umugabo umurusha imyaka 24
Miss Umutesi Afsa agiye kurongorwa n’umugabo umurusha imyaka 24
Afsa na Casmir bazakora ubukwe tariki ya 23 Werurwe
Afsa na Casmir bazakora ubukwe tariki ya 23 Werurwe
Umutesi Teta Afsa yabaye Nyampinga w'akarere ka Rusizi
Umutesi Teta Afsa yabaye Nyampinga w’akarere ka Rusizi
Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko mu gihe umukunzi we Miss Umutesi Teta Afsa afite 21
Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko mu gihe umukunzi we Miss Umutesi Teta Afsa afite 21


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU