Nyuma y’uko Umutoniwase Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero benshi bibajije impamvu ndetse bakavuga ibitandukanye aho bamwe bavugaga ko ari ubukene abandi bakavuga ko ari ukwicisha bugufi.

Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero yatangaje impamvu yabimuteye



Miss Rwanda 2018: Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero yatangaje impamvu yabimuteye

Ku wa 19 Gashyantare ubwo abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero, aba bakobwa bose bagombaga guhurira ku Nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco aho bose bagombaga guhagurukira berekeza mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero yatangaje impamvu yabimuteye

Mu gihe abakobwa 19 bose baje mu modoka zihenze abandi bakaza na taxi voitures, Umutoniwase we yiyiziye na moto, ibintu byatunguye benshi ndetse bamwe batangira kwibaza impamvu yabyo.

Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero yatangaje impamvu yabimuteye



Ubwo Umutoniwase yari mu kiganio n’umunyamakuru Phil Peter yatangaje ko atiyumvisha ukuntu kuba yaraje kuri moto byaciye igikuba, kandi moto nayo ari ikinyabiziga nk’ibindi aho yagize ati: “Narabyakiriye kuko moto n’ikinyabiziga nk’ibindi byose, numva ko nta kibazo kibirimo kuba naragiye kuri moto.”

Asubiza ku bibaza impamvu ataje aherekejwe nk’abandi yavuze ko atari akeneye abamuherekeza. Yagize ati: ”Naraherekejwe [..] naturutse hafi rwose ku Gisozi, sinumva ko hari kubaho kumperekeza, ntago nari nkeneye abamperekeza.”

Anastasie wateze moto ubwo yerekezaga mu mwiherero yatangaje impamvu yabimuteye

Anastasie afite nomero 31, avuga ko yakuranye inzozi zo kuziyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda none akaba arimo kugenda asatira umusozo wo kuzikabya ndetse akaba afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge abinyujije mu gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU