Nyuma yuko hakwirakwijwe amakuru avuga ko Bishop Rugagi Innocent  yahanuriye Miss Shanitah ko azaba Nyampinga ariko bikarangira atabaye we,ubu harimo gucicikana amafoto agaragaza Miss Shanitah na Bishop Rugagi bahanganye mu buryo budasanzwe.

uguhangana kudasanzwe kurimo no gutukana bikomeye hagati ya Miss Shanitah na Bishop Rugagi

Nyuma yuko mu minsi ishize ubwo abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bari barakorewe ijonjora hagasigara 20 bagombaga kujya muri Boot Camp ndetse muri abo hakaba hari harimo umwe usengera mu itorero ry’Abacunguwe riyobowe na Bishop rugagi innocent ndetse bikaza gukwirakwiza ko yahanuriye uyu mukobwa ko azaba Nyampinga ariko bikarangira atabaye we, ubu harimo gucicikana amafoto agaragaza uyu mukobwa atuka Bishop rugagi mu buryo bukomeye.

Uko byatangiye

Itorero rya Bishop Rugagi ni rimwe mu matorero amaze gukomera ndetse rikabna rikorera mu mujyi rwagati wa Kigali,uyu mushumba waryo akaba azwiho ubuhanuzi bukomeye no gukoreshwa ibitangaza n’imana (Nkuko we abivuga).

Ubwo hari mu materaniro asanzwe nibwo Bishop Rugagi yahamagaye umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga witwa Shanitah akamubwira ko amwaturiyeho kuzaba Nyampinga. Kuva ubwo mu Rwanda hose hakwirakwiye amakuru avuga ko yahanuriye uyu mukobwa ko azaba Miss Rwanda 2018, ndetse na nyuma yaho nibwo Rugagi yaje kumva ko abantu barimo babivuga cyane agahitamo kumufasha ndetse no kwiyamamaza ari nabwo yagendaga akangurira abayoboke ko bagomba kwamamaza no gutora Shanitah ndetse nawe ubwe akaza gushyira ibyapa bimwamamaza ku modoka ye.

uguhangana kudasanzwe kurimo no gutukana bikomeye hagati ya Miss Shanitah na Bishop Rugagi
Rugagi Ubwo yaturiragaho Shanitah kuzaba Miss

Iminsi yaje kwicuma rero igihe nyamukuru cyo kumenyekana uwegukana ikamba Shanitah yaje kuza mu bakobwa batanu bari basigaye ariko birangira atagizwe Nyampinga w’U Rwanda.

Ibyakurikiye Nyuma ya 24/2/2018

Nyuma yo kutegukana ikamba nkuko uyu mukobwa yari abyiteze ndetse yizeye ibyo umuhanuzi rugagi yamubwiye, bivugwa ko rero uyu mukobwa yaje kugira akababaro kenshi ngo kugeza ubwo yaba yaranatutse Bishop Rugagi igitutsi gikomeye.
Ibi byagiye bigaragazwa mu kiganiro cyabereye kuri Gurupe ya whatsapp yiswe Rugagi innocent aho ngo yaba ayihuriyemo nuyu mukobwa, byerekana ko Miss Shanitah na Bishop Rugagi batavuga rumwe.

uguhangana kudasanzwe kurimo no gutukana bikomeye hagati ya Miss Shanitah na Bishop Rugagi
Iyi niyo Foto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro kigaragara dore uko kimeze:
Bishop :Yesu ashimwe bene data
Umukiristu : Ahimbazwe Bishop,Ko Shanitah atabaye Miss aho Imana yawe si bayari?
Bishop :Hoya nawe uzize ukwizera guke kwiwe,ariko amavuta nakwisigiye akugize igisonga cyambere kandi urarinzwe
Shanitah : ziba
Bishop ;Oohh Jesus Toka Dayimoni
Ibi bikaba biri ku ifoto ikomeje gucicikana kuri whatsapp ariko abandi bagahamya ko Bishop ku itariki 4 zukwa 2 yasobanuye ko atahanuye ahubwo yamwaturiragaho.

uguhangana kudasanzwe kurimo no gutukana bikomeye hagati ya Miss Shanitah na Bishop Rugagi
Ese koko aya magambo yaba ari ukuri?

Ntawahamya ko ari ukuri kuko ibi birakorwa cyane abantu bakabeshyera abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU