Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Moise Mutokambali yatangaje urutonde rw’ abakinnyi 12 azajyana mu gihugu cya Mali mu mikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi.

Moise Mutokambali yavuze abakinnyi 12 azajyana muri Mali

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 12 harimo abakinira mu mahanga izatozwa n’abatoza nka Moise Mutokambali, Nkusi Aime Karim umutoza wa mbere wungirije, Mwiseneza Maxime umwungiriza wa kabiri, Mwambali Serge ushinzwe imyitozo ngororamubiri, Uwimana Martin na Muhawenimana Emmanuel ni abaganga ndetse n’ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi Shema Butera Valentin.

Abakinnyi 12 bagomba kujya muri Mali:

Mugabe Aristide akinira Patriots BBC, Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC), Nkurunziza Chriss Walter (REG BBC), Ndayisaba Ndizeye Dieudoné (Patriots BBC), Niyonkuru Pascal (Espoir BBC), Kaje Elie wa REG BBC, Kami Kabange Milambwe wa REG BBC, Ruhezamihigo Hamza (Concordia), Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali), Gasana Kenneth (Maroc).

Umutoza Moise Mutokambali, avuga ko Kenneth Gasana bazahurira muri Mali kuko mu mpera z’iki cyumweru yari afite umukino atabonye uko aza mu Rwanda. Kapiteni w’ikipe y’igihugu Mugabe Aristide nawe, yavuze ko baramutse bitwaye neza mu mikino ibanza byabaha icyizere cyo kuzabona itike.

Ikipe y’igihugu ya Basketball irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Mali mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018.

Imikino ya mbere y’amajonjora y’igikombe cy’Isi izabera i Bamako muri Mali aho ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa mbere na Mali ikipe iriwabo tariki ya 23 Gashyantare 2018. Tubibutse ko ikipe y’u Rwanda iri mu tsinda ririmo Nigeria, Mali ndetse na Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU