Producer Washington wakoranaga bya hafi n’itsinda Goodlife ndetse n’abandi bahanzi  bakomeye bo muri Uganda, yafashwe n’ikiniga ubwo yarimo asobanura iby’urupfu rwa Moses Ssekibogo (Mowzey Radio), anavuga uburyo yari yiriwe avuga kuri Bibiliya ku munsi yakubiswe inkoni zamuviriyemo urupfu.

Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33
Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33



Washington yatangaje byinshi ku bijyanye n’urupfu rwa Mowzey Radio, dore ko aba bombi bari kumwe mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Mutarama 2018, ubwo berekezaga mu kabari ka DE BAR aho Radio yakubitiwe nyuma bikamuviramo urupfu.

intandaro nyayo iteye agahinda y’urupfu rwa Mowzay Radio
Producer Washington ubwo yasobanuraga iby’urupfu rwa Mowzey Radio

Mu gusobanura iby’urugendo rwa Radio yerekeza Entebbe, Washington Yagize ati “Nzi ukuri kw’ibyabaye byose. Mbere na mbere nagira ngo nihanganishe abo mu muryango wa Mowzey Radio (Imana imwakire). Hari kuwa 23 Mutarama, Umunsi w’umwijima (mubi), nasanze Radio iwe aho yabaga I Makindye yashakaga kujya Entebbe kuko yari ahafite inzu arimo kubakayo ansaba ku muherekeza

Yakomeje agira ati “Twinjiye mu modoka nka saa Cyenda z’amanywa , twari batatu mu modoka. Ubwo ariko mu nzira twagendaga tuvuga ku buzima, urukundo ndetse no gufatanya. Narababaye nyuma y’ibyabaye. Kuri uwo munsi yiriwe avuga ibijyanye na Bibiliya . Ikindi kintu nzi ni uko kuri uwo munsi yahamagawe n’umukobwa witwa Pamela”

Ati Pamela yabwiye Mowzey ku musanga mu kabari ari nabwo twaje kujyayo ahagana saa kumi n’imwe hafi n’ebyiri (5-6h00), Pamela yari muri ako kabari ari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze ngewe ntazi, Radio yahise yicarana nabo ngewe ariko sinicarana nabo kuko bariho banywa inzoga. Natangiye kumva ntameze neza kubera ibyo nabonaga biri kuba. Nabwiye Radio ko twataha aranga ndasohoka njya mu modoka marayo iminota 10 mutegereje”

Yunzemo ati Nyuma naje guhura na Pamela musaba ko yabwira Mowzey tugataha ambwira ko Mowzey ari hafi kuza. Nyuma Pamela yagarutse hanze ndamubaza nti ‘Ni Ibiki murimo gukora?’ kuko bwari bwije” 



Washington kandi yakomeje avuga ko yahise yongera kwinjira mu kabari gusa ngo yasanze ijwi ry’uburyo abari mu itsinda rimwe na Mowzey basekaga ryahindutse ariko ku ruhande rwa Mowzey we ngo akabona atishimye

Yagize ati: “Nicaranye nawe (Radio) iminota 5 mbona bazanye icupa rya Whiskey batangira gusuka mu birahure biotandukanye mbona Radio niwe wishyuye amafaranga, nyuma yahise asuka inzoga kuri manager (umuyobozi w’aka kabari), ari nawe wari uri kumubwira nabi. Abandi ntabwo babyitayeho kuko bakomeje guseka ariko ngewe nkabona Manager yarakaye ubwo mbaza Radio ibyo akoze arambwira ngo ibyo bari gukora barabizi ariko nyuma y’iminota 5 Manager yahise arakara cyane afata itable banyweragaho arayimenya inzoga zose azimena hasi”

Yunzemo ati: “Nahise mbwira Pamela ngo ajyane Radio hanze kuko niwe bari kumwe gusa Manager yahise ahamagara umugabo muremure (Troy, Umu bouncer wo muri aka kabari) atangira gusakuza abwira Mowzey ngo yasuzuguye nyir’akabari amusohora hanze amuhondagura numva umuntu aguye hasi agushije umutwe, icyo nagombaga gukora cyari ugufata Mowzey urumva namugezeho nsanga ameze nk’uwasinziriye washizemo umwuka.”

Yakomeje agira ati: “Twahise tumujyana ku bitaro bya Emmanuel Hospital ariko tuhagera dukereweho kuko yari yamaze kuremba bahise bahamagaza ambulance imujyana ku bitaro bya Nsambya Hospital arinaho yaguye.”



Washington yakomeje avuga ko Radio atigeze arwana cyangwa ngo atere amahane muri aka kabari, anavuga ko adashobora kwibagirwa umugabo wishe umuvandimwe we, dore ko Washington na Radio bari inshuti za hafi, avuga kandi ko uyu mukobwa Pamela wari wahamagaye Mowzey Radio muri ako kabari ka De Bar nta kintu na kimwe yigeze akora ngo amurinde.

Washington kandi yavuze ko yitabiriye umuhango wo gushyingura Mowzey Radio ariko agenda afite ubwoba, ari nabyo byatumye yitwaza abarinzi bagera kuri 15, cyane ko yari aziko bamwe mu bo mu muryango n’inshuti za Radio bashobora ku mugirira nabi. 

Radio apfuye amaze kuzuriza mama we inzu y’igitangaza
Radio apfuye amaze kuzuriza mama we inzu y’igitangaza



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU