Umuririmbyi Moses Nakintije Ssekibogo {Mowzey Radio} waririmbaga mu itsinda rya Goodlyfe uherutse kwitaba Imana azize gukubitwa bikomeye yashyinguwe mu cyubahiro mu cyaro cya Kagga mu murenge wa Wakiso ari naho yavukiye.

Imbaga y'abantu benshi bari baje guherekeza Radio
Imbaga y’abantu benshi bari baje guherekeza Radio

Radio yitabye Imana Tariki ya 01 Gashyantare 2018 azize umusore wamuteruye akamukubita hasi, Urupfu rwe rukaba rwarababaje abatagira ingano, haba muri Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania no mu bindi bihugu bigize Africa hafi ya byose.

Ejo hashize, Tariki ya 02 Gashyantare 2018, Radio yasomewe misa yo kumusezeraho bwa nyuma mu muhango wabereye kuri Katedarali ya Rubaga mu Mujyi wa Kampala, uyu muhango ukaba waritabiriye n’abantu benshi biganjemo n’ibyamamare.



Radio yashyinguwe mu gace ka Kagga ho mu murenge wa Wakiso kuri uyu Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2018, akaba asize abana batatu n’abagore babiri barimo Liliane Mbabazi n’umuzungukazi

Imbaga y'abantu benshi bari baje guherekeza Radio
Imbaga y’abantu benshi bari baje guherekeza Radio
Radio yashyinguwe mu cyubahiro
Radio yashyinguwe mu cyubahiro
Mowzey Radio yashyinguwe yambaye imyambaro ya Gisirikare
Mowzey Radio yashyinguwe yambaye imyambaro ya Gisirikare




INDI NKURU WASOMA

Byari amarira n’agahinda ubwo umurambo wa Radio wagezwaga mu cyaro cy’iwabo(AMAFOTO)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU