Priscilla Sitienei kumyaka 90 yegukanye agahigo ko kuba ariwe munyeshuri wa mbere ufite imyaka myinshi wiga mu mashuri abanza ku kigo cyitwa Vision Preparatory School mu gihugu cya Kenya.

umukecuru w’imyaka 90 wagaragaye wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza



Uyu mukecuru ubwo yagaragaraga ko ariwe muntu ukuze wiga mu mashuri abanza ku isi yatangaje ko impamvu yagiye kwiga ari uko atigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri akiri muto ndetse kandi ko yifuzaga kumenya gusoma kugirango abashe kujya asoma bibiliya ye ndetse anasome ubutumwa kuri telefone ye anandikire abana be.

umukecuru w’imyaka 90 wagaragaye wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza

Ubu akaba yigana n’abana abereye nyirakuru barindwi ndetse avuga ko iyo atashye bamufasha gusubira mu masomo igihe ari mu rugo, ubu akaba atangaza ko yiteguye gukomeza amashuri ye kugeza igihe azumva ananiriwe ariko nawe yitwe umuntu wize ubu akaba yiga mu mwaka wa 2 w’amashuli abanza.

umukecuru w’imyaka 90 wagaragaye wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU