Kuba benshi mu bahanzi baririmba urukundo usanga abantu bafite amatsiko y’uko biba byifashe mu mikundanire yabo. Gukundwa n’abantu benshi bitewe n’impano bagira, bituma bivugwa ko abahanzi bari mu bantu bakora ubusambanyi cyane, bityo bikabaviramo kubyara ntabukwe cyangwa se ntan’abagore bafite.

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Uyu munsi turagaruka kurutonde rugari rw’abahanzi bibarutse mu buryo ubwo ari bwo bwose, n’amazina yuje ubuhanzi bise abana babo.

  1. Oda Paccy

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Oda Paccy afite umwana w’umukobwa w’imyaka igera ku 8, witwa Mbabazi Yessa Linca. Uyu mwana yamubyaranye na Producer Lick Lick ubwo urukundo rwabo rwari rumeze neza, ndetse bafite n’ubufatanye bukomeye mu muziki. Gusa ubu ntibagicana uwaka ndetse umwe ntiyabazwa n’amakuru y’undi.

2. K8 Kavuyo

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Umuraperi K8 Kavuyo nawe yagize urukundo rurambye na Miss Rwanda 2008 Grace Bahati, urukundo rwabo ntirwarangiye gutyo kuko baje Kwibaruka umwana bamwita Muhire Ethan, ubu akaba afite imyaka igera kuri 5. Aba nabo baratandukanye. Kuri ubu K8 Kavuyo yamaze kubyarana n’undi munyarwandakazi uba muri America witwa Umutoni Cynthia umwana wabo bakaba baramwise Zion Iliza Muhire.

3. Tom Close

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Uyu muhanzi Tom Close abantu bamwe ntibajijinganya gutangaza ko yaba urugero rwiza rw’umuhanzi wubatse ubuzima bwe intambwe ku yindi. Uyu muhanze yaje no gukora ubukwe n’umukunzi bakundanye igihe kitari gito witwa Tricia. Kuwa 16 Kanama 2014, uyu muryango urukundo rwawo rweze imbuto babyara umwana w’umukobwa bamwita  Ineza Ella. Kuri ubu bikaba bivugwa ko uyu muryango waba uri hafi yo kunguka undi mwana.

4. Knowless na Producer Clement

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Urukundo rw’aba rwavuzwe igihe gito bahita bashyingiranwa. Aho bakoreye ubukwe ntagihe kinini cyaciyemo baba bibarutse umwana w’umukobwa bamwita amazina yabo bombi ‘Ishimwe Butera Or’

5. Lil G

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Uyu muhanzi avugwaho kuba mubaciye agahigo ko gukundana n’abakobwa benshi cyane, bagera kuri 9, ndetse aza no  kwibaruka akiri muto, dore ko inkuru yo kubyara kwe yatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2015 afite imyaka 20. Akaba yarabyaye umwana w’umukobwa tutabashije kumenya neza izina gusa umwana we yamwise Laela.

6. Jay C

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Umuraperi Jay C nawe ari mubahanzi babashije kubyara, kuko ubu afite abana bagera kuri babiri, ubu Jay C abana n’umugore we ndetse n’abana be. Umwana we wa mbere yitwa Muhire Nikita.

7. Riderman

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Nyuma yo gukora ubukwe bwamamaye hirya no hino mu Rwanda hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, Umuraperi Riderman nawe ntiyazuyaje guhita yibaruka imfura ye ubu akaba ari umupapa w’umwana w’umuhungu ufite imyaka ikabakaba itatu akaba yitwa Eltad.

8. Jay polly

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Umuraperi Jay Polly nawe ubu ni umu papa w’abana babiri, yabyaye ku bagore babiri batandukanye, gusa abana be bombi akaba abemera. Uwambere yitwa Crystal yamubyaranye n’umugore batandukanye witwa Nirere Afsa. Ubu akaba yaramaze kwibaruka n’uwa kabiri, yabyaranye na Uwimbabazi Shallfah, ari nawe bari kumwe ubu.

9. Bruce Melodie

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Uyu nawe yagiye ashinjwa n’abakobwa batandukanye kubatera amada, ariko ntibyamubujije guhitamo, ubu akaba afite umugore we babana (ntabukwe bakoze) ndetse n’umwana w’umuhungu witwa Itahiwacu Britta. Uyu akaba ariwe yemera nyuma ya benshi bemeza ko batewe inda nawe ndetse bagiye bamujyana no mu nkiko.

10. Social Mula

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Umuhanzi Social Mula nawe  ntiyasigaye inyuma, kuko nawe ubu afite umwana w’umuhungu yibarutse vuba aha. Uyu mwana witwa Mugwaneza Brayden Owen, akaba abana na nyina umubyara, gusa Social Mula atangaza ko abitaho bombi. Uyu mwana Social Mula akaba yaramubyaranye n’umukunzi we Uwase Nailla Nene wagaragaye mu mashusho y’indirimbo amahitamo.

11. Ama G The Black.

abahanzi/kazi nyarwanda 11 babyaye n'amazina bagiye bita abana babo

Uyu muhanzi wo munjyana ya Rap, yari afite umugore babanaga mu nzu imwe n’ubwo ngo ntabukwe bari bigeze bakora, uyu mugore yitwa Rosine akaba yarabyariye ama G umwana w’umuhungu bise Shami. Gusa ubu Shami na nyina ntibakibarizwa mu rugo rwa Ama G, kuko batandukanye ndetse akaba ubu uyu muhanzi akaba yarakoze ubukwe n’umukobwa witwa Uwase Liliane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU