Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bifuza ko irimbi rusange ryimurwa aho riri hagakorerwa ibindi, kuko bavuga ko irimbi rishaje kandi rikaba rikomeje kwamburirwamo abantu.

Akarere kanze kwimura irimbi rishaje rikomeje kwamburirwamo abantu

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’ amarimbi mu Rwanda riha inama njyanama y’akarere ububasha bwo kwimura cyangwa se gufunga irimbi. Ibi ni na byo byatumye iriherereye munsi y’ ibiro by’ akarere ka Muhanga rimaze igihe kinini ridashyingurwamo.

Kuba iri rimbi ritagishyingurwamo byatumye rinameramo ibihuru byinshi, abarituriye ndetse n’ abakunze kuricaho bakaba bavuga ko mu masaha ya nimugoroba hakunze kuba hari urubyiruko ruhanywera ibiyobyabwenge rimwe na rimwe rukabambura ibyo bafite bityo ngo rihimuwe hagakorerwa ibindi bikorwa byabafasha.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko magingo aya iri rimbi ridashobora kwimurwa bitewe n’ uko imyaka igenwa n’ itegeko itaruzura ariko ngo nigera bizigwaho.

Icyakora ngo mu rwego rwo kurikazaho umutekano ndetse no mu nkengero zaryo hazashyirwa amatara yo ku mihanda kugira ngo abazajya bahaca nijoro batazajya bagira impungenge.

Ingingo ya 14 y’ itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’ amarimbi mu Rwanda ivuga ko irimbi rusange rishobora kwimurwa cyangwa guhagarikwa ku nyungu z’ubuzima rusange bw’ abaturage cyangwa se ryuzuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU