Uko Isi igenda ihunduka, niko igenda ihundukana n’abayituye. Mu myaka ya mbere, umugabo uri hejuru y’imyaka 35 ntiyashoboraga gukundana n’umwana aruta imyaka 10, ariko ubu umusaza w’imyaka 60, asigaye akundana n’umukobwa w’imyaka 18.

Uyu munsi ikinyamakuru Touch Rwanda.com, mwebwe bakobwa twabateguriye ibintu wakwitaho mu kureba niba umugabo mukundana cyangwa umusore mukundana ko atubatse/adafite umugore babana. Bimwe mur’ibyo ni ibi bikurikira hasi;



1. Kwitabira telefoni hanze

Dore ibintu by'ingenzi byakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse

Akenshi mwene aba bagabo iyo masohokanye cyangwa ahandi hose mwaba murikuganirira, telefoni nyinshi azitabira hanze. Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite umugore cyangwa ngo avuge ibintu byerekeranye n’urugo umwumva kuko wahita umuvumbura.

2. Aguhisha ibintu byinshi

Mu biganiro byinshi mugirana nk’abantu mukundana, akunda kuguhisha ibintu byinshi. Hari ingingo mugeraho agahita azihindura ntashake kuzivugaho. Iyo ari umusore mukundana, byose murabiganira ntacyo aguhisha,ntanicyo yishisha. Ariko umugabo wubatse kuko hari ibyo aba adashaka ko umenya , agira amacenga menshi mu mvugo ye,ibikorwa akugaragariza.

3. Nta mishinga miremire aba agufiteho

Dore ibintu by'ingenzi byakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse

Iyo ukundanye n’umusore, ikizakubwira ko urukundo rwayu rufite icyerekezo ni uko uzumva ashaka ko mupanga imishinga miremire. Uyu mugabo waguyeho ugira ngo ubonye umukunzi , we siko bigenda. Nta kintu cy’ahazaza cyangwa umushinga muremure agufitiye cyangwa agushyiramo. Ni urukundo rwo kuryoshya gusa ibindi ntubimubaze.

4. Aguteretesha cash

Dore ibintu by'ingenzi byakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse



Nubwo n’abasore bamwe babigira ,ariko mwene aba bagabo baba bafite ingo,bateretesha amafaranga gusa. Ikintu cyose ni ukwishyura. Kwita ku musatsi wawe, kukugenera impano zinyuranye kandi zihenze . Amafaranga nibwo buryo aba afite hafi bwo kukwereka ko agukunda. Ntagufitiye urukundo ahubwo arashaka ko agera ku ngingo,mukaryamana. Ntitwirengagize ko hari n’abandi baba bafite ururimi rutyaye,imitoma no kugutetesha babizi.



5. Gahunda zose zikorerwa mu kabari

Dore ibintu by'ingenzi byakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse

Ntakuntu wakundana n’umuntu utazi aho ataha,abarizwa,akora. Uyu mugabo rero kubera ko adashaka ko umenya ibye, ntaba ashaka kukwereka aho ataha. Akenshi gahunda zose muzikorera mu kabari mu ma Hotel niho hamworohera guca umugore we inyuma. Kirazira ko yakwereka iwe. Hari n’ababa bafite amayeri menshi ,akajya yifashisha urugo rwa mugenzi we ukiri ingaragu bari ku isiri.

6. Impeta

Nubwo hari abagabo baba batagira isoni zo gutereta inkumi bambaye n’impeta igaragaza ko yubatse, abenshi babanza kuzikuramo. Iyo uri umuntu uzi kwitegereza, hari igihe ku rutoki rwe impeta iba yarishushanyije. Niba ubona umukeka , itegereze neza urutoki abashakanye bambaraho impeta. Hari igihe wagira amahirwe ukahamufatira .

7. Ntashobora kwitaba telefoni mu masaha akuze ya nijoro

Dore ibintu by'ingenzi byakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse

Iki ni ikimenyetso nacyo gifatika cyane. Umugabo wubatse akenshi iyo umuhamagaye mu masaha ya nijoro ntakwitaba. Aba ari kumwe n’umugore we,ntashaka kuvumburwa, arakwihorera akaguhamagara bukeye. Niba bibaho kenshi ,ko iteka iyo umuhamagaye nijoro atakwitaba,cyangwa mwanavugana ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi,tangira kugira amakenga umushakeho amakuru ahagije.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU