Kuwa mbere tariki ya  12 Gashyantare 2018 saa kumi, umunyonzi yitabye Imana azira kugenda afashe ku modoka yo mu bwoko bwa Coaster, agongwa n’ikamyo  yari inyuma ahita yitabimana.

Mu murenge wa Nyakiliba umunyonzi yagonzwe n'ikamyo ahita yitabimanaIyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiliba ahasanzwe hakunda kubera impanuka ziganjemo iz’imodoka z’amakamyo y’Abanyamahanga. Ababonye iyi mpanuka bemeza ko ko uyu munyonzi yazamukaga afashe kuri Coaster yajyaga i Kigali ikamuzunguza ikamuta mu mapine y’ikamyo.

Gisubizo Emery wabonye iyi mpanuka yagize ati “ Twari turi hafi aha tuganira na bagenzi bacu, tubona umuntu ari guhirima mu muhanda igikamyo kimugonze, ariko yari azamutse afashe ku modoka ya Coaster”

Na ho Mukeshimana Gentille wabonye iyi mpanuka ari guhinga hafi y’umuhanda yagize ati “ Twagiye kubona tubona umuntu ari kwikaraga mu muhanda, igikamyo ni cyo cyari kimugonze, ariko abamubonye mbere bavuze ko yazamutse afashe kuri Coaster yajyaga i Kigali”.

Mu murenge wa Nyakiliba umunyonzi yagonzwe n'ikamyo ahita yitabimana

Muri aka gace kazamuka, abanyonzi bakunze kuzamuka bafashe ku modoka ziba zifunguye inyuma nka za Fuso, Daihatsu n’izindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba Hagenimmana Epimacavuga ko muri aka gace hari ikibazo cy’abanyonzi bakunze kugenda bafashe ku modoka.

Yagize ati “ Nanjye ubu tuvugana ejo bagonze imodoka yanjye, ubu ni bwo mvuye kuyikoresha, bashatse kunshaho ngo babone uko bafata ku modoka yari imbere yanjye bamena ikiyo cy’imodoka yanjye”.Uyu muyobozi avuga ko aba banyonzi bakwiye kureka iyi ngeso kuko baba bashaka kwihuta ariko bakahasiga ubuzima.

Nyakwigendera wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare yitwa Mugabo yari afite imyaka 24, avuka mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagali ka Gora, yari afashe kuri Coaster ya Trinity, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko bataramenya aya makuru, yemeza ko aribugire icyo atangaza amaze kuyamenya byimbitse. Zimwe mu modoka ziriho amatangazo aburira abanyonzi ko batagomba kugenda bazifasheho kuko biteza impanuka, gusa ntibabuza kubikora.

Mu murenge wa Nyakiliba umunyonzi yagonzwe n'ikamyo ahita yitabimana

Nyakiliba ni kamwe mu duce dukunze kuberamo impanuka, bamwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda bakaba bemeza ko n’ubwo ku maso bitagaragara ko ari ho hantu habi kurusha ahandi ngo amakoni arimo ntibyoroha kuyamanuka by’umwihariko ku modoka zikoreye imizigo iremereye.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU