Muyoboke Alex wamenyekanye cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yahishyuye amabanga ya Radio Mowzey, amabanga yahishe igihe kinini agifite ubuzima.

Muyoboke Alex yahishuye amabanga ya Radio Mowzey yaramuziho

Ubwo yari ari mu kiganiro gihita kuri Radio Magic FM kizwi nka The rundown, Muyoboke yavuze ko rimwe mu mabanga Radio yahishe abanyarwanda aruko ngo ari umunyarwanda.

Muyoboke yasobanuye ko ik’icyamamare ngo  gikomoka mu Rwanda, dore ko ise umubyara akomoka mu Rwanda ndetse akaba anafite mushiki uba mu Rwanda.

Radio yaririmbaga muri Goodlyfe
Radio yaririmbaga muri Goodlyfe

Muyoboke akaba yaramubwiye ibi ubwo bazanaga mu Rwanda gushakisha mushiki we, bari bari baraburanye, bityo akifashisha Muyoboke nk’umuntu uhazi neza, kuko Radio atakuriye mu Rwanda .

Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33
Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33

Muyoboke n’ikiniga kinshi ati “ndibuka neza nibwo nabonye uyu musore yishima birenze kuko  hari yashize imyaka 24 yaraburanye na mushiki we.”

Twabibutsa ko inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu 4 Gashyantare ,uyu Mugabo akaba yarabyaranye na Liliane Mbabazi bakaba barabyaranye abana babiri .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU