Umukunzi wa Touchrwanda.com yatwandikiye agira ati ndagisha inama z’abasomyi b’uru rubuga, aho afite ikibazo cy’umukobwa yakunze biganaga ku kigo kimwe ndetse akamukorera ibishoboka byose harimo no kumuha impano ihenze ariko ibi byose umukobwa yabirengeje amaso amwitura kumukatira ( kumwanga).

Ndagisha inama: Umukobwa twiganye ku kigo kimwe agiye kunsaza

Mwaramutse neza nitwa Ntakirutimana Paul (Izina ryahinduwe) nkuko nabivuze haruguru. niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye nakundanye n’umumukobwa amazina ye yitwa Ineza Ange (Izina ryahinduwe) ,uyu mukobwa yigaga inyuma yanjye ho imyaka ibiri nukuvugako yigaga mu wa kane, bigeze mu gihembwe cya kabiri nitegura gukora ikizami urukundo nakundaga uyu mukobwa rwariyongereye cyane ku buryo iyo namubonaga kwiga byarahagararaga kuri njye nkumva iteka yahora andi iruhande kuko sinashakaga kuba kure ye.

Umunsi umwe ari muri weekend ndamutungura mugurira isaha nziza ninyita nziza mubyumve kuko iyosaha kubushobozi bwanjye nayiguze amafaranga ibihumbi 250.000 ibaze ayomafaranga ku mwana w’umunyeshuri, ni menshi nigomwe kuy’ishuri kugira ngo nshimishe umukunzi, uwo munsi sinziko nawe yawibagirwa kuko nibwo yarabonye ikintu cy’agaciro kinturutseho ndavuga mubijyanye n’amafaranga kuko ubundi twarasokanaga nkamugurira udushokora nutundi tuntu dusanzwe.

Ibizamini bisoza amashuri birangiye naratashye umukobwa musiga kwishuri birumvikana ko narindangije kandi we akiri ku ntebe y’ishuri. icyaje kuntungura gituma ngisha n’inama nuko ageze mu wa gatanu yaje kumpamagara ambwira ko atacyinkunda.

Ndibaza nti “niki naba narakoze cyatuma ankatira? kandi naramuvugishaga uko nshoboye ntarigeze byibuza namuca inyuma nubwo ntabanaga nawe !ese yaramparurutswe ko nanamuhamagara ntanafate fone?mungire inama z’ icyo nakora rwose kuko ndamukunda peewee.murakoze”.

Icyitonderwa: Uretse amazina nta kintu na kimwe twahinduye muri ubu butumwa yaba imyandikire n’ibindi.


Inama ugirwa na Touchrwanda.com

  1. Banza wumve ko ushobora gukunda umuntu ariko we ntagukunde bitewe n’impamvu ze.

2. Kuba waramuguriraga ibintu bihenze harimo n’impano ntibivuze ko n’umutima we wari waramaze kuwugura.

=3. Uwo mwana niba ari muwa gatanu ashobora kuba afite nk’imyaka 17-18 , Iyi myaka akenshi umukobwa nta rukundo aba afite, aba ageze mu gihe buri musore wese amwifuza kubera itoto ry’ubuto n’ibindi byinshi aba bakobwa b’abangavu baba bafite bikurura abasore /abagabo. Aha icyo nshaka kukubwira ni uko ushobora gusanga afite benshi bamwirukaho kandi kubwe abona bakuruta akaba yaragusimbuje undi.

4. Niba waramukundaga nawe akabibona bigenze gacye, ntuzamwihenureho, ntuzamubwire nabi komeza umwereke urukundo, icyo usabwa hano ni ukwihangana , Namara kurangiza amashuri yaratuje, abamwirukaho baragabanutse uzongere umwereke ko ukimukunda birashoboka ko yazaguha andi mahirwe mugakundana.

5. Guhatiriza cyane si byiza, abanyarwanda baravuga ngo “nta mugisha mwingingano”, Ushobora gushakira n’ahandi rwose kandi ukabona ugukunda bya nyabyo.

Uramutse nawe ufite ikibazo ushaka kutubaza cyangwa inama ugisha, umwanya ni uwawe uhawe ikaze n’ubwanditsi bwa Touchrwanda.com. Ndagisha inama: Niba ushaka kutwandikira mu buryo bw’ibanga wakoresha iyi E-mail :vipienternaiment@gmail.com.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU