Kuri iyi si dutuye siko abantu bose bahirwa mu rukundo, kuko uko iminsi igenda ishira, usanga bamwe bagenda barutinya, batekereza ko rutabaho, kubera kugerageza inshuro nyinshi ariko buri gihe bakisanga mu rukundo n’abantu badashobotse bikarangira nabi.

guhora wisanga mu rukundo n’abantu badashobotse

 

Hari zimwe mu mpamvu zituma abantu bamwe na bamwe bisanga buri gihe mu rukundo rusa n’urwo bavuyemo bakibwira ko amateka bakurikirana.

Ibi akenshi usanga bipfira mu ntangiriro, umuntu akajya kubona ibyo yagombaga kwitaho hakiri kare akabimenya igihe cyaramaze kurenga.

1. Kwirinda guhora ukunda abantu bamwe

Hari igihe umuntu akundana n’abantu wabareba bose ugasanga bafite ikintu bahuriyeho ntaho batandukaniye, bitewe nuko uwo muntu yanze kurenza amaso ngo yumve ko bidashoboka. Ibizirika abantu ni byinshi, nk’ibintu, ubwiza n’ibindi bitandukanye nyamara bidafite umumaro munini mu rukundo.

Niba ukunze umuntu wikundira iraha, muri rya raha rye hakaba ari ho havamo impamvu zibatanya, niwongera ugakunda undi ukunda iraha cyangwa ubaho ubuzima nk’ubwa wa wundi wizera ko bizashoboka, aho uzaba wibeshya, kubera ko uzaba  ufite amahirwe menshi yo kuzongera kubabazwa n’ibisa nk’ibyakubabaje mbere.

2. Kwinjira mu rukundo rushya wihuse

Tekereza neza mbere yo kwihutira kujya mu rundi rukundo, menya neza icyo uwo muntu mushya agiye kuzana mu buzima bwawe. Wikoreshwa n’amarangamutima kuko iyo  ubabaye, wishimye cyangwa ugendeye ku buryo inshuti zawe zibanye n’abakunzi babo, bishobora gutuma wikururira akarimurori ukaba wakwinjira mu rukundo n’umuntu utifuzaga.

3. Kutamenya icyo ushaka mu rukundo

Kujya mu rukundo ni byiza kumenya icyo ushaka, ukamenya n’iby’ingenzi uwo ushaka ko  mukundana yagakwiye kuba yujuje. Kutagira ibintu runaka urebaho ujya gukunda nabyo bishobora gutuma uhora wisanga mu bintu bimwe, utandukana n’abakunzi umunsi ku wundi.

4. Irinde gukururwa n’ibintu

Kimwe mu bintu bituma urukundo rutaramba ni uko abantu bakururwa no kwihutira ibintu bitaramba. Niba ushaka urukundo nyarwo, wagombye kwita cyane ku byiyumvio n’amarangamutima umuntu yiyumvamo. Ubwiza, amafaranga, iraha, imyambarire n’ibindi… sibyo byagombye kuza imbere kuko birangira.

5. Ishimishe mbere yo gushaka gushimisha abandi

Wikwita kubyo inshuti zawe zitekereza kuwo wifuza mukundana cyangwa se ku mukunzi wawe, uburyo zimufata, zishobora gutuma ushidikanya cyangwa nawe akakubona ukundi bikaba byazana n’umwuka mubi wabaviramo no gutandukana.

 

6. Wikwirengagiza zimwe mu ngeso zikomeye

Mu kinyarwanda bavuga ngo ‘Icyizere kiraza amasinde’. Iyo abantu bagitangira gukundana, bagerageza guhishahisha ingeso zimwe na zimwe, ariko hari ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kukwereka ko uwo muntu mutazashobokana, ariko ukishyiramo ikizere ko azahinduka bikagenda neza. Iki cyizere cyangiza byinshi iyo birangiye adahindutse kandi warataye igihe.

7. Menya neza niba uwo ushaka ko mukundana muhuza

Abantu bose ntibateye kimwe, ariko guhuza ndetse no kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi, ntibihangana kimwe ndetse ntibabaho kimwe. Gukundana bisaba no guhuza, igihe rero nta guhuza guhari, abantu usanga bahora mu ntonganya n’umwiryane bikaba byabaviramo no gutandukana nabi.

Nk’inama rero ku muntu uhora yisanga mu rukundo rudashoboka, umuntu uhora mu rukundo n’abantu basa n’abahuje imico n’imyifatire, ibyo twashoboye kubagezaho hejuri si kamere ariko bimwe muri byakubera inyigisho bikaba byagufasha mu nzira zawe z’urukundo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU